konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Zuma mu mazi abira kubera akayabo gakoreshwa ku modoka z’abagore be

Perezida Zuma mu mazi abira kubera akayabo gakoreshwa ku modoka z’abagore be
29-05-2016 saa 15:16' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5068 | Ibitekerezo

Mu gihe igihugu cya Afurika y’Epfo gitaka izahara ry’ubukungu, Perezida w’iki gihugu Jacob Zuma we ari mu mazi abira kubera akayabo gakoreshwa ku modoka z’abagore be bane, ibi bikiyongera no ku bindi bikorwa yagiye akora bigafatwa nko gusesagura umutungo w’igihugu.

Perezida Jacob Zuma yashatse abagore, muri abo hakaba harimo Bongi Ngema yarongoye muri Mata 2012, Thobeka Madiba yarongoye muri Mutarama 2010, Nompumelelo Ntuli yarongoye muri 2008, Sizakele Khumalo yarongoye mu 1973 na Nkosazana Dlamini-Zuma batandukanye mu 1998 bamaze kubyarana abana bane ariko n’ubu akaba afite inshingano zo kumwitaho hamwe na Kate Mantsho wapfuye mu 2000. Kugeza ubu, n’ubwo abagore yashatse byemewe n’amategeko ari batandatu, abo atunze ni bane.

Mu minsi ishize Perezida Jacob Zuma yotswaga igitutu kubera asaga miliyoni 20 z’amadolari (akabakaba 16.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda) mu gusana inzu ye iri ahitwa Nkandla, none byiyongereyeho ikibazo cy’akayabo kagenda ku modoka agurira abagore be.

Muri izi modoka, harimo enye zo mu bwoko bwa Range Rovers zaguzwe mu 2013 ku kayabo ka $60,000 imwe imwe, hakabamo imodoka 2 zo mu bwoko bwa Rover Discovery zaguzwe mu 2014 ku kayabo ka $40,000 imwe imwe, imodoka 2 zo mu bwoko bwa Q7s zaguzwe mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka ku kayabo ka $40,000 imwe imwe ndetse n’imodoka 3 zo mu bwoko bwa Audi A6s nazo zaguzwe mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka ku kayabo ka $50,000 imwe imwe.

Uteranyije aka kayabo, wasanga kabarirwa mu madolari y’Amerika 630.000, ni ukuvuga arenga 500.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, ibi bikiyongeraho kuba hari n’umugambi wo kugura indege ya Perezida ku kayabo k’amadolari 2.500.000, ni ukuvuga akabakaba 2.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu kimwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bakaba kugeza ubu basaba ko Perezida Jacob Zuma yakweguzwa nta mananiza.


Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
Magic Pictures
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
IBIRORI
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA