Burundi: Undi musirikare mukuru yarasiwe imbere y’urugo rwe n’umuhungu we arakomereka

Chief Editor | 25-05-2016
Burundi: Undi musirikare mukuru yarasiwe imbere y’urugo rwe n’umuhungu we arakomereka

Colonel Lucien Rufyiri wahoze mu ngabo z’igisirikare cy’u Burundi, mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2016 ahagana saa tanu, yarasiwe imbere y’amarembo y’urugo rwe mu Ngagara ubwo yari atashye mu modoka ye agiye kwinjira mu gipangu, akaba yarashwe n’abantu bari bitwaje intwaro bataramenyekana kugeza ubu.

Umwe mu bo mu muryango we yabwiye BBC ko uyu mugabo yari agiye gufungurirwa amarembo n’umuhungu we nawe bakaba bamukomerekeje. Ibi byakozwe n’abantu bitwaje intwaro bari mu modoka y’ibirahure byijimye ifite ibirango bya gisivili, umwe mu bari mu modoka akaba yasanze Col Lucien mu modoka akamusohoramo ubundi akamurasa amasasu menshi mu mutwe, abo bagizi ba nabi nyuma yo kurasa urufaya rw’amasasu bakaba bahise biruka vuba na bwangu.

Aya makuru kandi yemejwe na Freddy Mbonimpa uyobora umujyi wa Bujumbura, akaba yavuze ko ibi byakozwe ari amahano ateye isoni kandi atumvikana na gato.

Igihugu cy’u Burundi gikomeje kurangwamo ubwicanyi bwibasira abasirikare bakuru, igisirikare n’igipolisi bikaba bivugwa ko byacitsemo ibice bitumvikana. Ubwicanyi bukomeza kuba muri iki gihugu, hagati ya Leta n’imitwe itavuga rumwe na Leta, bombi bitana ba mwana mu kuba nyirabayazana.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI