Ikibazo cy’umutekano mucye muri Afurika cyahagurukije umuyobozi ukomeye muri Amerika

Bikorimana Alexis | 23-08-2016
Ikibazo cy’umutekano mucye muri Afurika cyahagurukije umuyobozi ukomeye muri Amerika

Ministiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumze za Amerika, John Kerry, ubu ari mu ruzinduko mu gihugu cya Kenya aho yaje gufasha abayobozi ba Africa y’Uburasirazuba ngo bashakire hamwe igisubizo ku kibazo cy’umutekano mucye uri kugaragara muri aka karere.

Bwana Kerry, ubwo yahuraga na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, baganiriye ku kibazo cy’umutekano mucye cyugarije aka karere k’Uburasirazuba bwa Afrika.

Aba bayobozi bagarutse cyane ku kibazo cy’imirwano ndetse n’intambara bimaze igihe muri Sudan y’Epfo, hagati ya Perezida Salva Kiir ndetse n’uwahoze ari Visi Perezida we Riek Marchal, aho ingabo z’aba bagabo zihora zihanganye.

Uyu muyobozi yagize umwanya wo kuganira n’abayobozi ba (EAC) umunani, aho bize cyane ku kibazo cy’abarwanyi ba Al Shabab bakomeje guhungabanya umutekano muri aka Karere.

Biteganijwe ko Bwana Kerry, kuri uyu wa Kabiri ajya muri Nigeria aho agiye guhura n’abayobozi bakuru b’iki gihugu ngo barebere hamwe uko bahangana n’Umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame y’intagondwa Kisilamu wa Boko Haram.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI