AIESEC Rwanda yabonye umuyobozi usimbura Nshuti R. Raoul warohamye muri Tanzania

Chief Editor | 15-06-2016
AIESEC Rwanda yabonye umuyobozi usimbura Nshuti R. Raoul warohamye muri Tanzania

Ubanza ibumoso ni nyakwigendera Nshuti Roger Raoul, uwamusimbuye ni umukobwa uri hagati

Umuryango mpuzamahanga waAIESEC, mu ishami ryawo ry’u Rwanda, hashyizweho umuyobozi mushya usimbura Nshuti Roger Raoul wari uwubereye umuyobozi, akaza kurohama mu mazi ubwo yari i Dar es Salaam muri Tanzania aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga y’uyu muryango.

Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, ashimangira ko guhera mu mpera z’icyumweru hishize, AIESEC Rwanda yatangiye kuyoborwa n’umukobwa witwa Ingabire Deborah, akaba ari we wasimbuye nyakwigendera Nshuti Roger Raoul.

AIESEC ni umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta kandi udaharanira inyungu, ufasha urubyiruko mu iterambere ryarwo mu bijyanye n’ubushobozi bwo kuyobora no kubyaza umusaruro imbaraga zabo.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI