Hagaragajwe ubwiza bw’abatuye isi banyuranye barimo n’abanyarwandakazi - Amafoto

Chief Editor | 17-08-2016
Hagaragajwe ubwiza bw’abatuye isi banyuranye barimo n’abanyarwandakazi - Amafoto

Natalia Ivanova, gafotozi akaba n’umunyamakuru w’umurusiyakazi, yakoze umushinga yise “The Ethnic Origins of Beauty” aho yazengurutse mu bihugu bitandukanye ku isi birimo n’u Rwanda, afata amafoto y’abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 30, agamije kwerekana ko uburanga butagira ubwoko, ko buri wese mu ibara ry’uruhu rwe, mu bwoko n’ubwenegihugu bwe, ashobora kuba mwiza.

Uyu mushinga we yabashije gufatamo amafoto akabakaba 100 agaragaza uburanga bw’abakobwa bo mu bihugu bisaga 15 byo ku migabane 4 y’isi, yawutangiye muri 2012 ndetse atangira kuwumurika bwa mbere muri 2014 mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rya UNESCO.

Intego nyamukuru y’umushinga wa Natalia, ni ukwerekana ko kudahuza ubwoko, ubwenegihugu n’ibindi abantu batandukaniraho, bitabuza ko abantu basangiye ubwiza mu bice bitandukanye by’isi.

AMWE MU MAFOTO Y’ABATUYE ISI YAGARAGAJWE MURI UYU MUSHINGA:

JPEG - 58.5 kb
JPEG - 67.7 kb
JPEG - 64.7 kb
JPEG - 66.5 kb
JPEG - 61.8 kb
JPEG - 57.5 kb
JPEG - 65.3 kb
JPEG - 66.2 kb
JPEG - 60.2 kb

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI