Indege ya mbere iruta izindi za Rwandair yageze i Kigali. Menya byinshi kuri yo - Amafoto

Chief Editor | 28-09-2016
Indege ya mbere iruta izindi za Rwandair yageze i Kigali. Menya byinshi kuri yo - Amafoto

Indege yo mu bwoko bwa Air bus A330-200 n’indi ya A300-300 za sosiyete y’indege ya RwandAir zimaze iminsi ziri mu mujyi wa Toulouse mu Bufaransa, imwe muri zo ikaba yavuye muri uyu mujyi ikaba yageze i Kigali mu masaha ya saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu. Indege yaje ni Airbus A330-200 yabatijwe izina rya "Ubumwe".

Iyi ndege yahagurutse mu Bufaransa itwaye abagenzi 38, ica ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda aho yakiranywe urugwiro muri iki gihugu nk’indege idasanzwe, cyane ko iki gihugu nacyo nta ndege nk’iyi gifite. Iyi ni imwe mu ndege 10 za Rwandair zihenze kandi zikoranye umwihariko, zikanaba nini cyane. Igomba gukurikirwa na Airbus A330-300 nayo izagera i Kigali vuba.

Aba ni bamwe mu bagenzi baje muri iyi ndege

Aha yari igeze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda

Iyi ndege yamaze kugera mu mujyi wa Kigali

Uyu niwe waje utwaye iyi ndege y’akataraboneka

Izi ndege zombi zifite umwihariko wo kwihuta no gutwara abantu benshi, zije zisanga izindi 8 zakoraga ingendo ngufi n’iziringaniye zirimo boeing 737 enye, na Bombardier Q400 ebyiri n’izindi Bombardier ebyiri za CRJ-900. Rwandair izifashisha izi ndege kuri ubu zizaba zibaye 10 mu kwagura ingendo zihuza Kigali n’ibice binyuranye by’isi.

Muri Nzeri umwaka ushize wa 2015, nibwo RwandAir yatangaje ko yasinyanye amasezerano na Airbus yo kuzayiha indege za A330-200 na A330-300, zizafasha iyi kompanyi kwagura ingendo zayo i Burayi no muri Asiya. Buri ndege muri izi, yaguzwe akayabo kari hagati ya miliyoni 250 na 300 z’amadolari, ni ukuvuga hagati ya 210.000.000.000 na 240.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda ariko akazishyurwa mu gihe cy’imyaka 10.

Indege yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 ifite imyanya y’abantu 244, irimo imyanya 20 y’abanyacyubahiro bo mu rwego rwo hejuru, imyanya 21 y’abanyacyubahiro bo mu rwego ruciriritse ndetse n’imyanya rusange 203. Hanyuma iyo mu bwoko bwa A330-300 yo ifite imyanya 274, ikaba irimo 30 y’abanyacyubahiro bo mu rwego rwo hejuru, 21 y’abanyacyubahiro baciriritse ndetse n’imyanya 223 ya rusange.

Izi ndege zombi zifite moteri zo mu rwego rwo hejuru za Rolls Royce Trent 772B, buri imwe muri izi ikaba ifite moteri ebyiri kandi izi ndege zirimo internet itangwa n’ingufu z’ihuzanzira z’icyogajuru. Intebe ziri muri izi ndege ni izo mu bwoko bwa vantage XL, kandi RwandAir, niyo ya mbere muri Afrika y’Uburasirazuba yaciye agahigo ko gukoresha izi ndege zirimo intebe zo mu bwoko bwa Vantage XL.

JPEG - 44.4 kb

Izi ntebe zo mu bwoko bwa Vantage XL zikorwa n’uruganda rwa Thompson, ziri mu gice cy’abiyubashye muri izi ndege za RwandAir, zikaba ari intebe zifasha uzicayemo kutaruha no kuryoherwa n’ibyicaro, zikaba zishobora guhindurwamo uburiri cyangwa ibiro (office) bitewe n’icyo uzicayemo yifuza.

JPEG - 103.8 kb

Izi ntebe z’akataraboneka zikaba zimenyerewe mu ndege z’amakompanyi akomeye cyane ku isi nka Qantas nk’uko urubuga rutangaza amakuru y’ibijyanye n’indege airinfo rubitangaza.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI