Kigali: Abakozi b’ibitaro batetse imitwe bigira abarwayi b’indembe bagamije kwamamaza ibitaro

Chief Editor | 16-05-2016
Kigali: Abakozi b’ibitaro batetse imitwe bigira abarwayi b’indembe bagamije kwamamaza ibitaro

Ibitaro byitwa Baho International Hospital bikorera i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, kuwa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2016 byatumiye abanyamakuru mu gikorwa cyari cyiswe icyo kugaragaza ibirebana n’indwara y’imitsi ndetse binabereka bamwe mu barwayi birimo kuvura, nyamara aba ntibari abarwayi ahubwo ni abakozi babo.

Ubwo iki gikorwa cyo kugaragaza ibirebana n’indwara y’imitsi cyakorwaga, abo bari biyise abarwayi babwiye itangazamakuru ko bamaze iminsi bavurirwa muri ibi bitaro ndetse ko bamwe batangiye koroherwa, nyamara abo bose ntawari urwaye ahubwo bari abakozi b’ibitaro.

Ku ikubitiro umuganga witwa Ukurikiyeyezu JMV ari nawe uvura aba barwayi yeretse abanyamakuru umusore witwa Ngabo Alexandre avuga ko yakoze impanuka ndetse ko atabashaga kwijyana mu bwiherero.

JPEG - 68.1 kb

Ukuriyeyezu JMV yereka abanyamakuru abarwayi ndetse anabasobanurira uko abavura

Uyu musore nawe yasobanuriye abanyamakuru uko yakoze impanuka ndetse ababwira n’uburyo yageze muri ibi bitaro. Aha yagize ati ’’Nitwa Ngabo Alexandre naje ahangaha mfite ikibazo, nagize impanuka ikintu kikajya kikubita mu mugongo noneho imitsi yanga gukora sinabashaga no kujya kuri Tuwaleti (Ubwiherero)... Noneho nza ahangaha baramfasha mpamaze ukwezi, aho ngeze ubu ndumva ndimo koroherwa kuko no kuti Tuwaleti ndijyana’’

JPEG - 42.6 kb

Ngabo Alexandre asobanurira Abanyamakuru uburyo yakoze impanuka ndetse n’uburyo atangiye gukira

Undi murwayi weretswe abanyamakuru ni Umukobwa witwa Iranzi Mariane utuye i Nyarutarama byagaragaraga ko arembye cyane, we yavuze ko yagiye kumva yumva akaboko karacitse ahita agana ibi bitaro baramuvura ndetse ashimangira ko mu kwezi aza kwivuza inshuro eshatu ariko akaba arimo gukira. Ati’’ Nari mvuye kuvoma, nkimara gutereka amazi numva birabaye"

JPEG - 68.2 kb

Iranzi abwira abanyamakuru uburyo uburwayi bwe buteye n’aho ageze avurwa

Muganga Ukurikiyeyezu JMV ari nawe wasobanuriraga abanyamakuru ibijyanye n’ubuvuzi bw’imitsi, akaba yaratangaje ko ibi bitaro bihamagarira abanyarwanda bose kubigana aho kubanza kujya kwifuza mu bavuzi ba gakondo ugasanga bamwe bibaviramo kudakira kandi wenda iyo baza kwivuza mbere bari gukira kuburyo bworoshye.

Igikorwa cyo kwerekwa abarwayi ndetse no gusobanurirwa uburyo indarwa z’imitsi ivurwa kirangiye, bamwe mu banyamakuru bakaba baratashye bazi ko abo beretswe ari abarwayi bavurirwa muri ibi bitaro nk’uko byari byagiye bishimangirwa n’ubuhamya bari batanze ubwabo.

Uburyo abanyamakuru bamenye ko babeshywe:

Iki gikorwa cyo kubeshya abanyamakuru cyamenyekanye nyuma gato y’iki kiganiro aho abari biswe abarwayi bumvise ko abanyamakuru batashye bagahita basohoka bakigira mu mirimo yabo.

Ibi byatumye bamwe mu banyamakuru basubira kuri ibi bitaro ku mugoroba wo ku wa Gatatu, ariko abari baragagaye basanzwe bari mu mirimo isanzwe ndetse bashimangira ko ari abakozi b’ibitaro bavuga ko ari uburyo bwari bwapanzwe mu ibanga kugirango bamamaze ubuvuzi bwabo.

Umwe mu bakozi wavuze ko yitwa Nshimiyimana wari wagizwe umurwayi nyuma ku mugoroba umunyamakuru akamusanga ari mu mirimo ye nk’uko bisanzwe, yavuze ko ari gahunda yari yateguwe ndetse anashimangira ko bari bahawe imyitozo y’uburyo bari bwitware imbere y’abanyamakuru.

JPEG - 56.2 kb

Nshimiyimana ubwo yari yagizwe umurwayi asobanurira abanyamakuru uburyo imitsi yamurembeje kugeza ubwo aje mu bitaro

Nshimiyimana yerekwa Abanyamakuru nk’umurwayi mu ijwi nk’iry’indembe yavuze ko yafashwe n’uburwayi bw’imitsi bwizanye aho yababaraga ndetse agasusumira nyuma akaza kwivuriza kuri ibi bitaro aho amaze igihe cy’ukwezi ndetse yemeza ko ubu atangiye koroherwa.

Ati’’Ubwo nyine ni nko mu buryo bwo kwamamaza njye niko nabivuga, batubwiye uko tugomba kwitwara kugirango gahunda zose mwateguye zize kugenda neza... Njye nari nabaye umurwayi usanzwe ariko ndi umukozi wa hano usanzwe... Byose nagerageje nyine kubikora uko bari babimbwiye...’’

JPEG - 67.6 kb

Nshimiyimana ku mugoroba umunyamakuru amusanze mu mirimo ye nyuma yo gukina ikinamico ari indembe

Nyuma y’uko bigaragaye ko habayeho guhimba abarwayi, Ikinyamakuru Umuryango dukesha iyi nkuru cyavuganye n’ubuyobozi bw’ibi bitaro aho bwavuze ko butabeshye abanyamakuru ahubwo ko habayemo ikosa ryo kutabasobanurira neza kuko ngo iki gikorwa cyari kigamije kwerekana uburyo indwara z’imitsi zivurwa, gusa ntibuhakana ko aba bakoreshejwe nk’abarwayi ari abakozi babo.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI