Kigali: Umugabo yapfuye nyuma y’akanya gato we n’umugore we bibarutse imfura

Chief Editor | 10-08-2016
Kigali: Umugabo yapfuye nyuma y’akanya gato we n’umugore we bibarutse imfura

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2016, nibwo umugabo witwa Kibibi Fred yapfuye amarabira urupfu kugeza ubu rudasobanutse, akaba yashizemo umwuka nyuma yo kuva mu bitaro aho umugore we yari yabyariye, ibyari ibyishimo mu muryango bihinduka amarira n’agahinda.

Jacky; umugore wa Fred Kibibi, yabyariye mu bitaro biri i Remera mu mujyi wa Kigali byitwa nka La Croix du Sud, aho benshi bakunda kwita kwa Nyirinkwaya. Kibibi Fred yavuye muri ibi bitari amaze kwirebera umwana we w’imfura, ahita ajya mu rugo aho yageze akicara ku meza agafata amafunguro, akaza kugwa aho agahita ashiramo umwuka.

Kibibi Fred yapfuye urw’amarabira, benshi mu bamuzi baguye mu kantu

Mu gihe yamaraga kugwa hasi, yahise ajyanwa kwa muganga ariko agerayo byarangiye, inshuti n’abavandimwe b’uyu muryango bakaba bashenguwe n’urupfu rw’amayobera rw’uyu mugabo wapfuye ku munsi wari ugiye kuba uw’iby’ishimo kuri we no ku muryango n’inshuti ze.

JPEG - 327.6 kb

Kibibi Fred n’umufasha we Jack, bari bibarutse umwana wabo w’imfura

Nta kiremezwa kugeza ubu ko cyaba cyahitanye Kibibi Fred, dore ko abaherukanaga nawe babwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko nta kibazo yari afite, kandi akaba yaravuganye n’abantu kuri uyu wa kabiri bamugaragariza ibyishimo batewe no kuba yibarutse umwana we w’imfura.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI