Ntakirutimana Viotette yatwikishijwe aside n’umugore wari inshuti ye magara - Amafoto

Chief Editor | 16-05-2016
Ntakirutimana Viotette yatwikishijwe aside n’umugore wari inshuti ye magara - Amafoto

Tariki 12 Mutarama uyu mwaka, nibwo umugore witwa Dusabimana Eugenie yatwitse umukobwa wari inshuti ye magara witwa Ntakirutimana Violette, akaba yaramutwitse akoresheje aside akangirika bikomeye, ubu uyu Dusabimana akaba arimo gukurikiranwa n’ubutabera mu gihe Ntakirutimana Violette we akivuza ubu bushye bwamwangije bikomeye ku isura.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Ntakirutimana Violette yasobanuye ko uyu Dusabimana Eugenie yari asanzwe ari inshuti ye magara ndetse akaba yaratunguwe no kubona amukorera ubwo bugome, umunsi abimukorera akaba yari yamubeshye ko aje kumusura nyamara yari afite undi mugambi mubisha.

Akimara gutwikwa, Ntakirutimama Violette ni uku yari ameze

Ntakirutimana Violette ati: "Nabaga mu Gatsata ku mukecuru w’inshuti y’iwacu, Dusabimana arampamagara ambwira ko aje kunsura, hanyuma ageze mu Gatsata yanga kugera mu rugo arambwira ngo nimusange ku irembo ambwire, mpageze arambwira ngo arashaka ko muha ku mafoto dufitanye, nsubira mu rugo kuyazana ngarutse ahita amenaho aside n’ayo mafoto nari mfite kuko yari menshi, amwe yamenetseho aside nayo arashya."

Aha kuri iyi foto, ubanza wambaye wambaye umukara n’umweru niwe Eugenie naho Ntakirutima Violette ni uyu wambaye ipantalo y’ubururu. Iyi ni ifoto yabo ya kera

Ntakirutimana Violette avuga ko ubwo ibi byamubagaho, yahise ajyanwa kwa muganga kugirango akurikiranwe n’abaganga, naho Dusabimana Eugenie we agahita atoroka n’ubwo nyuma yaje gutabwa muri yombi. Ubwo yari ari kwa muganga, Violette yakomeje kwibaza impamvu yaba yaratumye inshuti ye imuhemukira bene aka kageni, nyamara nta kibazo yari azi ko basanzwe bafitanye. Ubwo Dusabimana Eugenie yagezwaga imbere y’ubugenzacyaha akabazwa impamvu yamuteye gukora ubu bugome, nibwo yaje kubisobanura na Violette abasha kubimenya n’ubwo nubundi ngo yasanze yaramurenganyije akamuhora ubusa.

Uyu ni Ntakirutimana Violette, iyi ikaba ari ifoto yafashwe mbere y’uko atwikwa

Violette ati: "Yari umugore afite umugabo basezeranye, umugabo we yabaga i Nyacyonga yaramusize yaramubwiye ngo afite akazi i Kigali, akajya akora uburaya maze nyuma umugabo aza kubimenya, abimenye barashwana bavugana nabi, uwo mugore we kubera ko twari inshuti yahise wenda yiyumvisha ko ari njye wabibwiye umugabo we. Uretse ko ntakintu yigeze ambaza cyangwa ngo agire icyo abimbwiraho, nyuma bamufunze nibwo yabisobanuye, yaravuze ngo namuteranyije n’umugabo we, kandi umugabo we bamubaza akavuga ko yabibwiwe n’abamotari n’abashoferi".

Uku niko Violette Ntakirutimana asigaye ameze, n’ubu akaba akomeje kwivuza n’ubwo yangiritse cyane mu isura

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyavuganye n’umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda Faustin Nkusi tumubaza ibijyanye n’iki kibazo, adutangariza ko tariki 21 Mutarama Dusabimana Eugenie yatawe muri yombi na Polisi agafungwa ariko akaza gutobora aho yari afungiwe agatoroka, nyuma akaba yarongeye gutabwa muri yombi tariki 5 z’uku kwezi kwa Gicurasi aho yari yarahungiye muri Uganda, maze tariiki 6 Gicurasi ahita ashyikirizwa pariki, kuri uyu wa Mbere akaba ari bwo yaburanye ibijyanye no kuba yaba afunzwe by’agateganyo iminsi 30 mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi, hakaba hategerejwe ko ruzasomwa ariko hagati aho akaba agifunzwe.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI