Perezida Kagame yahaye Ange Kagame inshingano mu izina ry’umuryango wose

Chief Editor | 11-08-2016
Perezida Kagame yahaye Ange Kagame inshingano mu izina ry’umuryango wose

Perezida Paul Kagame, yahaye umukobwa we Ange Kagame inshingano zo kwita by’umwihariko ku mubyeyi we Jeannette Kagame ku munsi w’isabukuru ye, akabikora mu izina rya Se na basaza be bose. Izi nshingano Ange Kagame nawe yiyemeje kuzakira akabikora uko bikwiye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2016, Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida Paul Kagame yari yagize isabukuru y’imyaka 54 y’amavuko, abantu benshi barimo n’umuryango we bakaba bamwifurije kugira isabukuru nziza.

Ange Kagame, nawe yifurije isabukuru nziza umubyeyi we Jeannette Kagame, aho abinyujije ku rubuga rwa twitter yamubwiye ko uko iminsi ishira agenda arushaho kuba mwiza. Ahereye kuri ibi, Perezida Kagame yahaye Ange Kagame inshingano zo kwita kuri uyu mubyeyi by’umwihariko kuri uyu munsi w’isabukuru.

JPEG - 50.9 kb

Perezida Kagame, umufasha we Jeannette n’abana babo ubwo bari bakiri bato

Perezida Kagame ati: "Ange Kagame, ndabakunda cyane mwembi. Mama umwiteho uko bikwiye, mu izina ryacu twese". Aha yamusabaga kumwitaho by’umwihariko ku munsi we w’isabukuru, mu izina rya Perezida Kagame ubwe n’abahungu be Yvan Kagame, Ian Kagame na Brian Kagame.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI