Ubu mu Rwanda, umugabo n’umugore babyarana badakoze imibonano mpuzabitsina

Chief Editor | 21-09-2016
Ubu mu Rwanda, umugabo n’umugore babyarana badakoze imibonano mpuzabitsina

Leta y’u Rwanda yahaye igisubizo abajyaga babura urubyaro kandi bafite umubiri ushobora gukora intanga zikora neza, ishyiraho itegeko rigena uburyo hajya hifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga, umugabo n’umugore bakabasha kubyara bitabaye ngombwa ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Mu itegeko rishya No 32/2016 ryo kuwa 28/8/2016 rigenga abantu n’umuryango, ryasohotse mu igazeti ya Leta kuwa 12 Nzeri 2016, niho hagaragaramo uburyo bwateganyijwe n’iri tegeko bwo kororoka kw’abantu hifashishijwe ikoranabuhanga.

N’ubwo iri tegeko risohotse vuba, mu mwaka ushize wa 2015 hari abana b’impanga bavutse kuri ubu buryo, bakaba ari nabo ba mbere mu Rwanda bari bavutse hifashishijwe uburyo busanzwe buzwi nka IVF (In Vitro Fertilization), aho abaganga bafata intanga ngabo n’intanga ngore bakabivangira muri laboratwari hanyuma igi (embryo) bakarishyira muri nyababyeyi y’umugore.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasobanuye ko ubusanzwe umugore n’umugabo iyo bajyaga bajya mu buriri bikanga bumvaga ko birangiye batazabona urubyaro, ariko itegeko rishya rikaba ribateganyiriza ko bashobora kubona urubyaro hakoreshejwe ikoranabuhanga, bakabasha kubona urubyaro bitabaye ngombwa ko bajya mu buriri.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI