Umuganga wa CHUK yapfiriye mu kazi, biravugwa ko yazize ubucye bw’abaganga

Chief Editor | 25-09-2016
Umuganga wa CHUK yapfiriye mu kazi, biravugwa ko yazize ubucye bw’abaganga

Dr Bisetsa Aphrodis wari umuganga mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali, yapfuye aguye mu kazi kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’iminsi ibiri nawe arwariye muri ibi bitaro, hakaba hari abakozi bagenzi be bemeza ko ubucye bw’abaganga bwatumye akora ubutaruhuka kandi nawe arwaye bikaba bikekwa ko ari intandaro y’urupfu rwe.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com, ashimangira ko Dr Bisetsa Aphrodis yari mu kazi mu bitaro bya CHUK kuwa Gatanu tariki 23 Nzeri 2016 ndetse akaba yaranaharaye, hanyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nabwo akaba yarazindutse ashaka gukomeza akazi nk’ibisanzwe, akaza kugwa hasi agahita ashiramo umwuka.

Dr Bisetsa Aphrodis nawe yari arwaye ariko yapfuye ari mu kazi

N’ubwo yakoze ubutaruhuka, nawe yari arwaye nk’uko byemejwe na Dr Hategekimana Theobald uyobora ibitaro bya CHUK, akaba yaratangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko Dr Bisetsa yari amaze iminsi ibiri nawe arwariye muri ibi bitaro asanzwe akoramo.

Dr Faustin Ntirenganya uyobora ishami ryo kubaga abarwayi (Surgery) mu bitaro bya CHUK ari naryo shami nyakwigendera yakoragamo, nawe yahamirije ikinyamakuru Ukwezi.com ko Dr Bisetsa yaguye mu kazi, ariko ahakana iby’uko urupfu rwe rwaba rwaratewe n’uko ubucye bw’abaganga bwatumye abura umusimbura mu gihe yakoraga nawe arwaye.

Dr Bisetsa yapfuye akiri umugabo muto, yasize umugore n’abana bato

Ikibazo cy’ubucye bw’abaganga buvugwa muri CHUK, si umwihariko w’ibi bitaro gusa kuko ari n’imbogamizi ku bitaro bya Leta muri rusange. Muri Gicurasi uyu mwaka, uwari Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yabwiye abanyamakuru ko abaganga benshi bareka akazi ka Leta bakajya gukora ahandi mu mavuriro n’ibitaro byigenga kubera ikibazo cy’imishahara bahabwa na Leta iba iri hasi cyane.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko idafite ubushobozi bwo kubuza abaganga kujya aho bifuza mu gihe bubahirije amasezerano bagiranye na Leta ubwo yabishyuriraga amashuri, dore ko umuganga wishyuriwe na Leta ategekwa kuguma mu mavuriro ya Leta akarangiza nibura imyaka 3 iyo ari umuganga usanzwe, naho muganga w’inzobere warihiwe amashuri na Leta we akaba asabwa kumara nibura imyaka 4 atahavuye .

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yo ivuga ko umuganga wabyigiye ugitangira ahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ku kwezi, hanyuma ubona menshi akaba ashobora kugeza mu bihumbi 900 ku kwezi. Uyu mushahara ariko ngo ni mutoya cyane ugereranyije n’utangwa mu mavuriro yigenga aho umuganga ashobora gukuba inshuro zigera kuri 3 umushahara ahabwa iyo akorera Leta.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI