Banki Agaseke yatewe yibwa akayabo ka 53.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda

Chief Editor | 26-05-2016
Banki Agaseke yatewe yibwa akayabo ka 53.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane, abajura bataramenyekana bateye banki ya "Agaseke", mu ishami ryayo riri mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, bikaba bivugwa ko hibwe akayabo k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 53.000.000.

Amakuru ikinyamakuru Ukwezi.com gikesha bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gisenyi, avuga ko iyi banki isanzwe ifite abazamu bayirinda ariko bakaba ntacyo bakoze ubwo banki baterwaga, bagakeka ko bari basinziriye.

Umwe mu bakorera muri banki ya Agaseke mu mujyi wa Kigali utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko iby’uko amafaranga yibwe asaga miliyoni 53 ari ukuri, ariko inzego z’umutekano zikaba zatangiye iperereza ngo hamenyekanye andi makuru ajyanye n’ubu bujura, hanashakishwe abakoze ubwo bujura.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI