Gatsibo: Impanuka y’imodoka yahitanye Major John Rugerindinda

Chief Editor | 7-07-2016
Gatsibo: Impanuka y’imodoka yahitanye Major John Rugerindinda

Mu masaha ya saa saba n’igice z’urukerera rwo kuwa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2016, impanuka y’imodoka yabereye mu karere ka Gatsibo mu Burasirazuba yahitanye umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, Major John Rugerindinda, abo bari kumwe nawe barakomereka.

Sup Ndushabandi Jean Marie Vianney, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangarije Ukwezi.com ko Major John Rugerindinda yari yitwaye mu modoka ya gisivili yo mu bwoko bwa Mercedez Benz, akaza kugonga ikamyo agahita atabaruka mu gihe abo bari kumwe bakomeretse bakajyanwa kwa muganga.

Sup Ndushabandi, avuga ko kuba iyi mpanuka yarabaye mu masaha y’igicuku, byatumye bigorana kumenya icyaba cyarateje impanuka, kuko bishobora kuba umuvuduko, guhumwa n’amatara, umunaniro cyangwa ibindi bitandukanye.

Nyakwigendera Major John Rugerindinda wari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, yatabarutse asize umugore n’abana batatu bari barabyaranye. Mu izina ry’abakunzi n’abasomyi b’ikinyamakuru Ukwezi.com, tumwifurije kuruhukira mu mahoro tunasaba umuryango asize kwihangana.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI