Gicumbi: Umugabo n’umugore we bafatanywe abakobwa bikekwa ko bashakaga gucuruza

Chief Editor | 28-09-2016
Gicumbi: Umugabo n’umugore we bafatanywe abakobwa bikekwa ko bashakaga gucuruza

Umugabo n’umugore we bakekwaho kugira uruhare mu icuruzwa ry’abantu bafatiwe ku mupaka wa Gatuna, mu karere ka Gicumbi bagerageza kujyana abakobwa babiri muri Uganda.

Christian Mandevu n’umugore we witwa Elizabeth Birori ni bo bakurikiranweho iki cyaha, bakaba barafashwe ku wa 26 Nzeri, ahagana saa sita z’ijoro bagerageza kujyana abo bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 16 na 20 y’amavuko.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Steven Gaga yavuze ko ifatwa ry’abo bashakanye ryaturutse ku kudahuza ibisubizo n’abo bakobwa ku hantu bajyaga n’icyari kibajyanye.

SP Gaga yagize ati: "Mu ibazwa, twatahuye ko nta sano abo bakobwa bafitanye, ndetse ko baturuka ahantu hatandukanye, kandi ko bataziranye; mu gihe abo bakekwaho kugerageza kubajyana muri Uganda bari bavuze ko ari abavandimwe."

Umwe muri abo bakobwa akomoka mu karere ka Nyaruguru, naho undi aturuka mu murenge wa Gisozi, ho mu karere ka Gasabo, mu gihe abakekwaho iki cyaha bakomoka mu karere ka Nyanza.

SP Gaga yakomeje agira ati: "Mandevu n’umugore we bavuze ko bari babajyaniye umuntu utuye mu Mujyi wa Kampala wazaga kubaha akazi….ariko abo bakobwa ntibari bazi ubwoko bw’akazi bazaga gukora n’igihembo cyako."

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakanguriye abantu kurangwa n’ubushishozi kugirango batagwa mu mutego w’abajyana abantu mu bindi bihugu bagamije kubabyaza inyungu, kandi asaba buri wese gutanga amakuru yerekeye ibyo bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu.

Mu buhamya bwabo, abo bakobwa bavuze ko batigeze bamenyesha ababyeyi babo ibijyanye n’ijyanwa ryabo muri Uganda.

SP Gaga yavuze ko iperereza rikomeje kugirango hamenyekane niba hari abandi bagize uruhare muri iki cyaha, kandi yongeraho ko bakomeje ubukangurambaga bwo kurwanya iki cyaha, ndetse n’ibindi muri rusange.

Yagize kandi ati:"Turakangurira abantu, cyane cyane urubyiruko kutararurwa n’ibintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga , kandi turabasaba gutanga amakuru ku gihe y’uwo bakekaho icyo cyaha."

Ingingo ya 250 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ’Icuruzwa ry’abantu’ ari ibikorwa bihindura umuntu igicuruzwa bijyanye no gushakisha cyangwa kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga hakoreshejwe uburiganya, ibikangisho, imbaraga cyangwa agahato, ububasha ubikora aba amufiteho, akenshi hagamijwe kumwangiriza ubuzima cyangwa kumubyaza inyungu zitemewe akoreshwa mu biterasoni, mu buraya, mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, mu bisa n’ubucakara, kumwica urubozo no kumukorera urugomo ndengakamere cyangwa kumukoresha imirimo yo mu rugo nk’umuja, hishingikirijwe intege nke umuntu afite zikomoka ku bibazo afitanye n’ubuyobozi, ku gutwita k’umugore wibana, indwara, ubumuga n’ibindi bibazo byatuma umuntu muzima akora icyo atatekereje.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko bifatwa kandi nko gucuruza abantu, kubashakamo inyungu hakoreshejwe kubagira abasabirizi ku gahato, kubabera ababyeyi batababyaye hakoreshejwe ikiguzi mu buryo butemewe n’amategeko, kubakoresha mu mashusho y’urukuzasoni, mu masiporo abangamiye ubuzima, kubashora mu ntambara, kubana na bo nk’umugore n’umugabo hagamijwe iyicarubozo n’icuruzwa ry’ingingo z’imibiri yabo.

Iya 251 ivuga ko umuntu wese ugira uruhare, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ari we cyangwa abicishije ku wundi, mu gutorokesha umuntu avanywe mu Rwanda ajyanywe mu mahanga agamije kumucuruza akoresheje ubushukanyi, imbaraga, ibikangisho n’ubundi buryo bw’agahato; yishingikirije ibibazo umuntu afitanye n’ubuyobozi, ubutabera, ubupfubyi, ubukene, kwibana, ubumenyi buke, imirimo ivunanye, umuryango w’indahekana, ibura ry’akazi, uburwayi, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, icyuho mu itegeko n’ibindi byatuma umuntu muzima akora ibyo atatekereje; ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Ibihano biteganyijwe muri iyi ngingo byikuba kabiri igihe uwakorewe icyaha ari umwana.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI