Imodoka yavaga i Kigali ijyanye abagenzi i Kampala yabirindutse igeze i Gicumbi

Chief Editor | 20-09-2016
Imodoka yavaga i Kigali ijyanye abagenzi i Kampala yabirindutse igeze i Gicumbi

Imodoka itwara abagenzi ya sosiyete ye Volcano yavaga i Kigali ijya i Kampala muri Uganda, yakoreye impanuka mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Cyumba, mu kagari ka Rwankonjo mu mudugudu wa Kivuruga, abantu benshi bakaba bakomeretse gusa ku bw’amahirwe ntawahasize ubuzima.

Nk’uko byemejwe na CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishyami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2016, ahagana saa yine z’ijoro. Yari iy’imodoka ya bisi (Bus) ya Volcano ifite ibirango RAD 794 B yavaga i Kigali ijyanye abagenzi i Kampala, igeze aha mu murenge wa Cyumba iza kurenga umuhanda irabirinduka.

Abantu 9 nibo bahise bakomereka, muri bo batatu bakaba bari bakomeretse cyane bikomeye, abandi batandatu bakomeretse byoroheje. Muri abo bakomeretse bidakomeye, babiri bahise bataha batiriwe bajya kwa muganga, mu gihe abandi bose bahise bajyanwa mu bitaro bya Byumba, abandi batagize ikibazo bashakirwa indi modoka bakomeza urugendo rwerekeza i Kampala.

Nyuma y’uko abantu 7 baraye mu bitaro bya Byumba, amakuru mashya yamenyekanye muri iki gitondo ni uko bane muri bo batashye nyuma yo kumva nta kibazo gikomeye bafite, umwe muri bo akaba yoherejwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal biri i Kigali, abandi nabo bakaba bagomba gusezererwa bagakomeza kwivuza batari mu bitaro. Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI