Kigali - Gicumbi: Impanuka ikomeye yahitanye abantu inakomeretsa benshi

Chief Editor | 18-08-2016
Kigali - Gicumbi: Impanuka ikomeye yahitanye abantu inakomeretsa benshi

Mu masaha ya kumanywa kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2016, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yakoreye impanuka mu muhanda Kigali - Gicumbi, abantu 4 bahita bapfa naho abandi benshi barakomereka, .

Aya makuru yemejwe na CIP Emmanuel Kabanda, umuvuzi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda wabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyi mpanuka ari iy’imodoka itwara abagenzi ya Kompanyi ya Stella Express ifite ibirango (pulake) RAB 672 I.

Impanuka yabereye mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Kageyo wo mu karere ka Gicumbi mu masaha ya saa munani z’amanywa, iyi modoka itwara abagenzi ikaba yarenze umuhanda.

Abantu batatu barimo abagabo babiri n’umugore umwe bahise bapfa, mu gihe abandi 13 bakomeretse bikomeye naho 1 agakomereka byoroheje, bakaba bajyanywe ku bitaro bya Byumba nk’uko Polisi ibitangaza, undi muntu wa 4 nawe akaba yapfuye akigezwa kwa muganga bivuga ko abantu 4 ari bo Polisi yemeza ko bapfuye, gusa abari aho iyi mpanuka yabereye babwiye Ukwezi.com ko abapfuye bashobora kuba barenga uyu mubare kure. Mu bapfuye harimo na Ndayambaje Felix wari utwaye iyi modoka.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI