Kigali: Hagati y’ikiraro cya Nyabarongo na Giticyinyoni habereye impanuka y’imodoka

Chief Editor | 15-05-2016
Kigali: Hagati y’ikiraro cya Nyabarongo na Giticyinyoni habereye impanuka y’imodoka

Ikorosi ryabereyemo impanuka riri hafi aho. Iyi foto y’aha hantu yafashwe mbere impanuka itaraba

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yagonganye n’imodoka nto y’ivatiri, iyi mpanuka ikaba yabereye mu ikorosi riri hagati y’ikiraro cya Nyabarongo n’ahazwi nko ku Giticyinyoni, abantu bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka bakaba bajyanywe mu bitaro bya CHUK.

Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Sup Jean Marie Vianney Ndushabandi, watangarije Ukwezi.com ko abantu batandatu ari bo bakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka, ubu bakaba bajyanywe mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali ngo bakurikiranwe n’abaganga.

Kuva impanuka yaba mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2016, habaye umuvundo w’imodoka nyinshi zavaga cyangwa zajyaga i Kigali, kuburyo hashize amasaha menshi hari umurongo muremure w’imodoka, ibi bikaba byakuruwe ahanini n’uko hashize umwanya munini imodoka zahagaritswe ngo hatabarwe abari mu kaga ndetse hanakurwe mu nzira imodoka zari zagonganye zikanangirika.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI