Kigali: Imodoka ya Coaster ya gisirikare yagonze abantu bahita bapfa

Chief Editor | 20-09-2016
Kigali: Imodoka ya Coaster ya gisirikare yagonze abantu bahita bapfa

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2016, mu mujyi wa Kigali habaye impanuka y’imodoka ifite ibirango by’igisirikare cy’u Rwanda, yagonze moto abantu babiri bagahita bahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Kalisimbi, mu kagari ka Kabuga ya 1 mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ikaba yabaye saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko imodoka ya Toyota Coaster ifite ibirango RDF 917 M yagonze moto ifite ibirango RB 522 V abari bayiriho bose bagahita bapfa.

Iyi moto yari itwawe na Gakuru Venuste, akaba yari ahetse uwitwa Mukarwemera Godelive bombi bahise bapfa iyi mpanuka ikimara kuba, Polisi ikaba ivuga ko iperereza ririmo gukorwa ngo icyateye impanuka kimenyekane.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI