Kigali: Imodoka ya Polisi yakoze impanuka ihitana babiri inakomeretsa abandi

Chief Editor | 8-08-2016
Kigali: Imodoka ya Polisi yakoze impanuka ihitana babiri inakomeretsa abandi

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Kanama 2016, habaye impanuka y’imodoka ya Polisi y’u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yagonze moto nayo ikubita umwana wajyaga ku ishuri n’umukecuru wari hafi aho, muri rusange abantu babiri bakaba bapfuye abandi babiri barakomereka.

Nk’uko byemejwe na CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com yavuze ko imodoka ya Polisi yaganaga i Remera, yageze hafi ya Hoteli Alpha Palace ikagonga moto, iyo moto nayo igakubita abanyamaguru.

CIP Kabanda avuga ko iyi modoka ya Polisi yihutaga ijya aho bari bayitabaje, hanyuma yagera ahazwi nko kuri Prince House i Remera igashaka gutambuka ku yindi modoka yari imbere yayo, igahita igonga moto yari iriho abantu babiri irimo yambukiranya umuhanda igana mu wundi wuhanda uzamuka haruguru, moto nayo ikagenda igakubita umwana wari uteze agiye ku ishuri ndetse n’umukecuru wari hafi aho.

CIP Emmanuel Kabanda avuga ko umwe mu bari kuri moto yahise ashiramo umwuka undi agakomereka, uwo mwana wajyaga ku ishuri nawe akaba yahasize ubuzima mu gihe undi mukecuru wagezweho n’iyi mpanuka nawe yakomeretse.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI