Kigali: Imodoka yafashwe n’inkongi, umugore wari uyitwaye akizwa n’amaguru - Amafoto

Chief Editor | 26-09-2016
Kigali: Imodoka yafashwe n’inkongi, umugore wari uyitwaye akizwa n’amaguru - Amafoto

Mu masaha y’amanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2016, imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari igeze ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali imbere y’ahakorera Minisiteri y’Ubuzima, umugore wari uyitwaye abibonye ahita asohokamo akizwa n’amaguru.

Iyi modoka yafashwe n’inkongi ku gice cy’imbere ubwo yari igeze ku Kicukiro hafi y’ahakorera MINISANTE, gusa abantu benshi bakaba bahise batabara bazimya bakoresheje amazi n’umusenyi, kuburyo bafashije nyirayo kudashya ngo ikongoke.

Uyu mugore wambaye umupira w’umukara niwe wari utwaye imodoka

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI