Kigali: Umugabo afunzwe azira gutwika umugore we kugeza ashizemo umwuka

Chief Editor | 14-09-2016
Kigali: Umugabo afunzwe azira gutwika umugore we kugeza ashizemo umwuka

Umugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, akurikiranweho icyaha cyo kwica urw’agahinyaguro umugore we witwaga Tinnah, akaba yamutwikiye mu nzu arashya kugeza ashizemo umwuka.

Umuvandimwe wa nyakwigendera witwa Mukobwajana, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu mugabo yari amaze igihe yaratandukanye n’uyu mugore we ariko bakaba batari baratandukanye byemewe n’amategeko. Ngo bajyaga rimwe na rimwe bahura bakanasangira ariko ibyo kubana kwabo byo byasaga n’ibyanze.

Mukobwajana ati: "Byabereye i Nyamirambo kuri 40, yari umugore we bari baratandukanye umugore aba ukwe n’umugabo aba ukwe, hanyuma rero ejo mu masaha ya nimugoroba nibwo yavuye mu rugo atubwiye ko agiye, uwo mugabo niwe bari bari kumwe kuko abababonye niko batubwiye. Ubwo bajyanye ahantu, kuko n’ubundi basanzwe bavugana, akamutumira bagasangira... Ubwo banatahanye nyine batahana aho uwo mugabo yabaga, ni ukuvuga aho yari yakodesheje i Nyamirambo hafi yo kuri 40, kuko nyine aho bari batuye bari barahimutse... ntabwo bari barabonye gatanya ni nk’uko umugore yahukana, bahuraga bagasangira bakanaganira."

Akomeza avuga ko mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2016, abaturanyi b’uyu mugabo ari bwo bumvise umugore atabaza, bagasanga umugabo yamukingiranye akamutwikira muri iyo nzu kugeza ubwo baje kubasha kumutabara yamaze gukongoka yashizemo umwuka. Bakeka ko yaba yamaze gufunga agakoresha esanse mu gukwika iyo nzu umugore yari arimo.

Uyu muvandimwe wa nyakwigendera avuga ko n’ubwo uwo mugabo yashyize akemera ko ari we watwitse umugore we, yabanje kubeshya ko yatahanye n’indaya ikaba ari yo yaje kubatwika umugabo agacika hagapfa umugore, gusa ibi yaje kwemera ko byari ukwikuraho icyaha.

Kugeza ubu umugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo, naho umurambo wa Nyakwigendera wo imihango yo kuwushyingura yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu. Twagerageje kuvugana na Polisi ngo idutangarize byinshi kuri iyi nkuru ariko ntibyadukundiye.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI