Niyokwizera ukurikiranyweho kwica nyina yatawe muri yombi na Polisi

Chief Editor | 12-08-2016
Niyokwizera ukurikiranyweho kwica nyina yatawe muri yombi na Polisi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi, yataye muri yombi umusore washakishwaga akekwaho kwica nyina, ubu bwicanyi bukaba bwarabereye mu karere ka Nyamasheke mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Uyu musore witwa Niyokwizera Emmanuel wari uzwi cyane ku izina rya Kwizera w’imyaka 24, yafatiwe mu nkambi y’impunzi ya Gihembe aho bigaragara ko yari yihishe.

Akaba akekwaho we na murumuna we witwa Tuyisabe Abel, kwica umubyeyi wabo w’imyaka 45 mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 7 Kanama, kubera amakimbirane ashingiye ku masambu. Murumuna we yahise afatwa mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 8 Kanama.
 
Uyu nyakwigendera hari hashize imyaka 5 yaratandukanye n’umugabo we kubera ubwumvikane bucye, asubira iwabo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke aho yari yarajyanye n’abana 2 mu bana 5 bari bafitanye.

Bivugwa ko uyu mugore amaze gusubira iwabo, Se w’aba bana nawe yabataye akajya gushaka undi mugore mu karere ka Nyagatare, Niyokwizera nawe akajya gushakira ubuzima i Kigali, naho Tuyisabe agasigara wenyine mu nzu ya Se. Mbere y’uko ubu bwicanyi buba, Niyokwizera akaba yari amaze nk’ibyumweru 2 yaragiye gusura nyina.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, asobanura iby’ubu bwicanyi yagize ati: ”Ageze aho nyina yabaga, Niyokwizera yamusabye amafaranga ibihumbi 400 ngo byo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga nyina arayabura, amusaba ko yagurisha umurima ngo ayo mafaranga aboneke, nyina nabyo arabyanga. Kuri uwo munsi aya mahano yabereyeho, Niyokwizera yabeshye nyina ko asubiye i Kigali, ariko bikaba bikekwa ko yagumye hafi aho kugeza ninjoro ubwo yagarutse akinjira mu nzu akica nyina, bikaba bikekwa ko yabifashijwemo n’uyu murumuna we nawe uwo munsi wari waraye kwa nyina.”

Uyu musore akurikiranyweho kwica nyina umubyara

Ubu bwicanyi bwamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 8 Kanama, ubwo abaturage babazaga Tuyisabe aho nyina ari, nawe akavuga ko yasanze nyina yishwe n’abantu atazi.

ACP Twahirwa akomeza agira ati: ”Nyuma y’uru rupfu rubabaje, Polisi y’u Rwanda yahise itangira iperereza, ku bw’amahirwe umusore w’aho Niyokwizera yari yihishe mu nkambi ya Gihembe wari uri gusoma ikinyamakuru, abonamo ko uyu musore ashakishwa, ahita abimenyesha Polisi imuta muri yombi.”
 
Yashimiye uyu musore kubera iki “gikorwa cy’ubutwari”, anasaba abaturage muri rusange ko buri wese yaba ijisho ry’umuturanyi, bagatanga amakuru y’imiryango ibanye mu makimbirane kugirango yegerwe, hagamijwe kwirinda ko havamo urugomo n’ubwicanyi.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI