AMAKURU

UKWEZI

Nyanza: Umusore yasambanyije nyina nyuma yo kumukubita no kumukura amenyo

Nyanza: Umusore yasambanyije nyina nyuma yo kumukubita no kumukura amenyo
19-06-2016 | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9752 | Ibitekerezo 5

Umusore w’imyaka 22 y’amavuko wo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibirizi, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana azira gusambanya nyina w’imyaka 58 y’amavuko nyuma yo kumukubita akanamukura amenyo.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 16 Kamena 2016, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana akaba yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uwo musore na nyina bari bavuye mu kabari, bagera mu nzira akamufata ku ngufu akamusambanya.

CIP André Hakizimana, avuga ko mu gushaka kumusambanya ku ngufu babanje kugundagurana, umusore agakubita nyina akamuzahaza ndetse akanamukura amenyo abiri, nyuma agatabwa muri yombi azira guhohotera nyina, kumukubita no kumukomeretsa.

Kugeza ubu umusore afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza, mu gihe nyina wasambanyijwe we yajyanywe kwa muganga ngo akorerwe isuzuma anafashwe n’abaganga ku bikomere yatewe n’umwana yibyariye.


Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
edrice Kuya 4-12-2016

iyi nkuru nibwo nayibona gusa iyo mico ntago ikwiye abanyarwanda murasebya urwanda,yewe kagame aracyagorwa

Manirafasha Jeanpierre Kuya 1-12-2016

Ariko mwakwakiriye agakiza ko gatangwa kubuntu mukareka gusebesha abanyarwanda no guha inzego z’ umutekano akazi kenshi!

MUNYENSANGA JEAN BOSCO Kuya 16-11-2016

mbega icyohe uwo mubyeyi cyamuhoyicyi koko ahaa nakumiro

s Kuya 8-11-2016

aha ubumba nu miwe nyina koko

wise man Kuya 19-06-2016

nukuri abantu bakomeje guta ubumuntu kugeza naho umwana asambanya nyina gusa ninzoga zirenze namahano pe dusenge cyane

IGURIRE
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
IBIRORI
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA