Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa n’ibyangombwa bya Faith Mbabazi

Chief Editor | 7-08-2016
Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa n’ibyangombwa bya Faith Mbabazi

Faith Mbabazi wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru wa Radio Rwanda na Televiziyo y’u Rwanda, arashimira cyane Polisi y’u Rwanda yakoze akazi kayo vuba kandi mu buryo bwa kinyamwuga, ikamugaruriza mudasobwa igendanwa n’ibindi byangombwa yari yibwe.

Nk’uko Faith Mbabazi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa twitter, mudasobwa igendanwa n’ibyangombwa bye birimo urwandiko rw’inzira (Passport) babimwibiye i Kanombe mu mujyi wa Kigali, bidatinze Polisi ibifatira mu karere ka Nyaruguru.

Faith Mbabazi yashimiye cyane Polisi y’u Rwanda ku bw’akazi yakoze katumye abasha kubona mu gihe gito ibye byari byibwe, dore ko byafashe iminsi ibiri gusa ngo ibyari byibiwe i Kigali bifatirwe i Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI