Rulindo: Imodoka ya gisirikare yagonze abana b’abanyeshuri barapfa

Chief Editor | 16-07-2016
Rulindo: Imodoka ya gisirikare yagonze abana b’abanyeshuri barapfa

Sup Ndushabandi, umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2016, mu karere ka Rulindo habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo ifite ibirango by’igisirikare cy’u Rwanda, yagonze abana batatu b’abanyeshuri, babiri bagapfa undi umwe agakomereka.

Nk’uko byemejwe na Sup Jean Marie Vianney Ndushabandi, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu kiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi.com yavuze ko iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Buhande, mu kagari ka Gasiza ko mu murenge wa Bushoki muri Rulindo.

Sup. Ndushabandi Jean Marie Vianney, avuga ko imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ifite ibirango bya RDF 246 Q yagonze abana batatu bari bavuye kwiga ku ishuri rya Buhande ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, babiri bagahita bahasiga ubuzima.

Mu izina ry’abakunzi n’abasomyi b’ikinyamakuru Ukwezi.com, twihanganishije imiryango yabuze ababo tunifuriza abasize ubuzima muri iyi mpanuka kuruhukira mu mahoro.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI