Rusizi: Polisi y’u Rwanda yishe abakekwaho gukorana na Al Shabab na Al Qaeda

Chief Editor | 19-08-2016
Rusizi: Polisi y’u Rwanda yishe abakekwaho gukorana na Al Shabab na Al Qaeda

Abantu batanu bikekwa ko bakorana n’imitwe y’iterabwoba ya Al Shabab na Al Qaeda barashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Bugarama mu karere ka Rusizi, batatu barapfa umwe arakomereka mu gihe abandi babiri bafashwe batarashwe, kandi abatapfuye Polisi ivuga ko babyiyemerera.

Ibi byabaye mu masaha ya mugitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2016, mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Abafashwe bari batandatu, batatu barashwe barapfa naho umwe arakomereka. Aba bose uko ari batandatu, bagizwe n’abasore batanu n’umukobwa umwe. Abatapfuye barabyiyemerera ko bamwe ari aba Al Shabab abandi ari aba Al Qaeda.

Abapfuye ni Eric Mbarushimana, Hassan Nkwaya na Mussa Bugingo, mu gihe Shafi Cyiza yakomeretse akaba yajyanywe kwa muganga, naho Latiffah Morina na Aboubakar Ngabonziza bo batawe muri yombi mu gihe iperereza rikomeje.

Inzego z’umutekano mu karere ka Rusizi zivuga ko abafashwe babyemera kandi bakaba atari abo muri Rusizi cyangwa hafi yaho, babiri ni abo muri Kamonyi, umwe ni uw’i Muhanga, umwe wa Gasabo nabo babiri ni aba Kicukiro.

Abaturage batuye aho barasiwe, bavuga ko baje ari abacumbitsi bagakodesha inzu aha i Bugarama, kandi bakaba batakundaga gusohoka muri iyo nzu. Ngo bari bafite umugambi wo gutoza abantu ibijyanye n’intambara ntagatifu ziganisha ku kuba intagondwa. Polisi yamenye amakuru ko bahari ijya kubata muri yombi muri iki gitondo, isanga bikingiranye mu nzu ibabwiye gusohoka ku neza baranga, bane bafungura bahita biruka irabarasa.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI