Umukobwa wiyahuye akoresheje gusimbuka umuturirwa wa ULK yamenyekanye

Chief Editor | 26-07-2016
Umukobwa wiyahuye akoresheje gusimbuka umuturirwa wa ULK yamenyekanye

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2016, nibwo umukobwa byari bitaramenyekana umwirondoro we yiyahuye akoresheje gusimbuka mu nyubako y’umuturirwa wa Kaminuza yigenga ya Kigali izwi nka ULK, aho yasimbutse muri etali ya 4 akagwa hasi agahita apfa.

Byafashe igihe kirekire ngo hamenyekane umwirondoro we ndetse binemezwe niba yaba ari umunyeshuri w’iyi Kaminuza, ariko kugeza ubu byose byamaze kumenyekana n’ubwo icyatumye yiyahura cyo kugeza ubu kitaremezwa.

Nk’uko ikinyamakuru Ukwezi.com cyabitangarijwe na Sup Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, uyu mukobwa yitwa Irabaruta Sandrine akaba yigaga mu mwaka wa kabiri mu by’ubumenyi bwa mudasobwa (Computer Science) muri iyi Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), akaba akomoka mu kagari ka Rwampara, mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Sup Hitayezu Emmanuel avuga ko icyatumye uyu mukobwa yiyahura kitaramenyekana, gusa hari umwe mu biganaga n’uyu mukobwa watangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko bagenzi be bigana bari bamaze igihe bavuga ko atwite, akaba akeka ko byaba byarabaye intandaro yo kwiyahura.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI