AMAKURU

UKWEZI
CHENO

Amagambo ya Depite Byabarumwanzi ku rupfu rwa Senateri Mucyo yateye benshi kwibaza

Amagambo ya Depite Byabarumwanzi ku rupfu rwa Senateri Mucyo yateye benshi kwibaza
18-10-2016 | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 32993 | Ibitekerezo 54

Imyitwarire n’amagambo bya Depite Byabarumwanzi Francois, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, byateye benshi kwibaza, ariko by’umwihariko ibyo yavuze mu ruhame ku rupfu rwa Nyakwigendera Senateri Mucyo Jean de Dieu byo byatumye abaturage bagwa mu kantu n’abayobozi bari kumwe barumirwa.

Kuwa Mbere tariki 3 Ukwakira 2016, nibwo Hon. Senateri Mucyo Jean De Dieu yatabarutse mu buryo butunguranye, nyuma yo kugwa kuri esikariye (escaliers) zo mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Iyi nkuru y’incamugongo, mu buryo bwihuse yageze ku banyarwanda benshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye. Mu bo yahise igeraho, harimo na Depite Edouard Bamporiki wari mu karere ka Nyamagabe, hamwe n’itsinda ry’abandi badepite batatu baganiraga n’abayobozi n’abaturage b’aka karere. Inkuru yatangiye kuvugwa kuri uyu wa Mbere, ni uy’uko Depite Bamporiki yahise abibwira mugenzi we Depite Byabarumwanzi Francois wari uyoboye inama bagiranaga n’abaturage, ariko agatungurwa no kubona atabihaye agaciro, ndetse nyuma inama irangiye akaza kuvuga amagambo yateje impaka.

JPEG - 461.3 kb

Hon. Byabarumwanzi Francois, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Ibi byatumye ikinyamakuru Ukwezi.com kigirana ikiganiro na Depite Bamporiki Edouard, tumubaza uko byagenze, ndetse tunamusaba ko yatuvira imuzi ibindi bijyanye n’amagambo mabi mugenzi we Depite Byabarumwanzi bivugwa ko yamubwiriye kuri gereza ya Nyamagabe, n’uburyo hari ibyo yabajijwe na bagenzi be akavuga ko bajya bamubaza ibyo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana kuko ngo ari byo azi.

Depite Bamporiki, yadutangarije ko yagiye i Nyamabage ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016 ari kumwe na Depite Byabarumwanzi Francois, Depite Mukakanyamugenge Jacqueline na MUKAYISENGA Françoise, hamwe n’undi mukozi w’Inteko ugenda abandikira iby’ingenzi mu byo baba baganiriye n’abaturage, hanyuma kuwa Mbere tariki 3 bakagirana inama n’abaturage ba Nyamagabe, inama igeze hagati akaza kubona ubutumwa buvuga ko Senateri Mucyo Jean De Dieu yitabye Imana aguye mu kazi nawe agahita abibwira mugenzi we Depite Byabarumwanzi Francois wari unayoboye iryo tsinda, akamusaba ko yahagarika inama abaturage bakabwirwa iby’iyo nkuru ibabaje ariko undi akamusubiza ko ibyo bitahagarika inama.

Hon. Bamporiki akomeza agira ati: "Nyuma inama irangiye, Hon. Byabarumwanzi nibwo yabwiye abaturage ko Senateri Mucyo Jean de Dieu yitabye Imana, ariko agerekaho ko yari amaze igihe yararembye, kandi bamwe muri abo baturage bari baraye biboneye Hon Mucyo aho yari yagiye mu Majyepfo. Hari kandi n’abari bamaze kumenya iyo nkuru, bari biyumviye ko yazize urupfu rutunguranye atazize uburwayi."

Iyi ni ifoto ya Mucyo Jean De Dieu, yafashwe ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016, mbere y’umunsi yatabarutseho. Yari mu karere ka Huye bishimira ibyo bagezeho mu mihigo

Andi makuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, ashimangira ko izi ntumwa za rubanda zanasuye abagororwa ba gereza ya Nyamagabe, maze mu bibazo byinshi abagororwa babajije aba badepite hagarukamo icy’impamvu ntacyo babafasha ngo bafungurwe, dore ko hari abavugaga ko barangije ibihano byabo. Icyo gihe, Depite Bamporiki yahise abaganiriza ku bijyanye no kwakira ingaruka za Jenoside, maze bamaze gusobanukirwa no kunyurwa n’ibisobanuro yabahaye bamuha amashyi, aya mashyi nayo Depite Byabarumwanzi akaba yarahise ayavugiraho amagambo benshi bibajije impamvu yayo.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyabajije Depite Bamporiki iby’ayo magambo, nawe ntiyabihakana maze abisobanura agira ati: "Bampaye amashyi, we ahita avuga ngo nanjye iyo nza kuba ndi inkomamashyi mba nguhaye amashyi... Noneho ahita avuga ngo ibi bintu ababwiye njye sinabishobora."

Hari kandi andi magambo Depite Byabarumwanzi yari yavuze ku Cyumweru ubwo aba badepite baganiraga. Icyo gihe yabaganirizaga ku butumwa yari avuyemo mu Bushinwa, abandi badepite bashaka kumubaza byinshi ku bijyanye n’umutekano w’abayobozi b’u Rwanda iyo bari mu mahanga, maze agiye kubasubiza arababwira ngo ibyo azi neza ni ibyo kwa Habyarimana bajye baba ari byo bamubaza.

JPEG -

Hon. Bamporiki Edouard, nawe ni Umudepite uhagarariye FPR mu Nteko Ishinga Amategeko

Ibi nabyo twabisobanuje Depite Bamporiki, abisobanura agira ati: "Yatubwiraga iby’urugendo yagiyemo mu Bushinwa, noneho atubwira nyine ukuntu abantu baba barinzwe, noneho tumubaza niba abantu bagendana imbunda mu ndege kugirango security (umutekano) ibe iremereye, ahita avugira hejuru ati ubundi njyewe ibyo menyereye ni ibyo kwa Habyarimana mube ari byo muzajya mumbaza... Ibyo byavugiwe aho twaraye, ubwo ni Ku Cyumweru ninjoro."

Kugirango turusheho kumenya ukuri ku bijyanye n’ibyo Depite Byabarumwanzi yavuze muri urwo ruzinduko rw’itsinda ry’abadepite muri Nyamagabe, ikinyamakuru Ukwezi.com cyanavuganye na Depite MUKAYISENGA Françoise bari kumwe icyo gihe. Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko yabonye Depite Bamporiki yongorera Depite Byabarumwanzi ariko akaba ataramenye ibyo yamubwiye, gusa nawe yemera ko nyuma inama irangiye, Depite Byabarumwanzi yabwiye abaturage ko Senateri Jean De Dieu Mucyo yitabye Imana ariko ko n’ubundi yari yararembye. Iby’uko yabwiye abagororwa ngo iyaba ari inkomamashyi nawe aba ayakomeye Depite Bamporiki nabyo Hon. MUKAYISENGA Françoise arabihamya, naho iby’uko mu ijoro ry’umunsi wabanje yari yavuze ko ibyo azi neza ari ibyo kwa Habyarimana, ngo byo ntiyabyumvise cyane ko batabaga bari kumwe buri kanya.

JPEG - 18.1 kb

Hon. Depite MUKAYISENGA Françoise nawe ahamya iby’amagambo Hon. Byabarumwanzi yavuze kuri nyakwigendera Hon. Mucyo no kuri mugenzi we Hon. Bamporiki

Ku isaha ya saa kumi n’ebyeri n’iminota 51 za mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016, ikinyamakuru Ukwezi.com cyavuganye na Hon. Depite Byabarumwanzi Francois ku murongo wa telefone, tumubaza iby’aya magambo yavuze tumusaba no kugira icyo adusobanuriraho, ariko atubwira ko ari mu muhanda bityo adusaba ko twaza kongera kumuhamagara saa tanu za mugitondo. Kuva saa tanu twongeye kumuhamagara inshuro zigera kuri 31 ariko ntiyitabe telefone ye igendanwa, n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyigeze abusubiza kugeza saa saba n’iminota 20 ubwo twatangazaga iyi nkuru.

BYABARUMWANZI François yavutse tariki 27 Gicurasi 1954, mu mirimo itandukanye yakoze hakaba harimo itangazamakuru yakoze imyaka 14, dore ko anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu itangazamakuru. Yakoze kandi muri Minisiteri y’Uburezi, akaba yarigeze no kuba Meya w’akarere ka Ruhango. Ubu ni Umudepite Mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, ahagarariye ishyaka rya PL.


Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 54
-xxxx- Kuya 20-10-2016

when you talk you’re simply repeating what you already know, but when you keep quiet you can hear something new. ubu ibi ni ukuri? niba ari ko se cyangwa Atari ko bimaze iki?

Hari abantu bakeneye kwiga ariko bakanigishwa kuko ubwabo batakwiyigisha.

Indwara yo kuvuga ntanyurabwenge abantu bashyizemo( niba babugira nkurikije ivyo nsoma hano) yerekana ko mu Rwanda hari ikibazo cy’abiyita injijuke kandi ari igicumbi cyubujiji numwijima.

Nta discourse analysis pe!! Reta nirwanye ubujiji be"abize bitabaye ivyo ntaho tujya.

Hari ibibazo byugarije igihugu bitari ububwa rubanda bakwiyye kumenyeshwa.

NzabandoRA Kuya 20-10-2016

Byabara ko najyaga mbona agira ibitekerezo none akaba antabye mu nama. Ni nkigihe Deputé Théobard wo ku nkombo azatubwirira akari imurori. Nawe ndamuzi muri Gacaca y’i Butare aburana bicika. Sinzi aho urubanza rwabitswe.

Rwasubutare Kuya 20-10-2016

Abakurambere bacu baciye umugani ngo " NUBONA INKA YABIRA IRI MUGITI HEJURU, UZABAZE UWAYURIJE". Twese turabizi ko inka itazi itanashobora kurira igiti.
Ubwo rero Byabara ntacyaha namba njyewe namubaraho nkurikije abakurambere bacu. Ahubwo utancika iyo ngira ubushobozi ni UWAJYANYE Byabara hariya. Naho ibyo yavuze byo rwose ........... ninkumuco.

-xxxx- Kuya 20-10-2016

Ibyo ni iby’inama ya discipline y’inteko niba byarabaye koko ntabwo ari iby’itangazamakuru please

Dieu Merci Kuya 19-10-2016

Bamporiki urandagaza inteko uzi ngo uratanga amakuru! Ibyo binyoma byawe wakagombye kuba ubibwira uwari wagutumye keretse niba ari we wagusabye ngo utange copy mu bitangazamakuru. Nta bunyamwuga bwawe mu nteko kbsa!Uretse ko no mu itorero ryawe ngenda numva ko utari shyashya ko naho ugenda uteranya usenya gusa! Abantu baragenda bagutahura kdi uko uzamuka ni ko werekana ubwambure bwawe!!!!!

-xxxx- Kuya 19-10-2016

Intambara y’amagambo mu Nteko????? Biragayitse.

Robert Kuya 19-10-2016

Tipe bamwihorera kowunvase azi ibyo kubwahabyarimana cyangwa niba bashakanawe kumwica nibagire vuba

juve Kuya 19-10-2016

Tina@uri igitangaza rwose uziko ubwenge ufite urengejeho wasara uti abigoreke kuburyo abihindura ibindi sha ubundi kuvuga gutyo ndum8a nge ntacyaha kd umuntu gupfa sigitanga9a kuko uriya ni umunyarwanda nkabandi kuvuga ngo abazwe ibyo kwase habyarimana niko ariho yageraga batamukomye buriya namabanga yabo arayazi ndumva rero ntakosa yakoze kuko ntiyagambaniye igihugu bamporiki rero nawe ndumva ntakosa yakoze kuko yabajijwe ibyavuzwe abisubiramo ntawe yageze ajya kurega

Rwasubutare Kuya 19-10-2016

Byabara hita uhamagaza ibinyamakuru UBIHAKANE wivuye inyuma. Ubanze werekane abantu wahishe mugihe cya genocide (nibashaka babe ari abatahigwaga ntawuri bubamenye). Werekane ubuhamya watanze muli gacaca (nabwo mubutekinike) Werekane abarokotse ufasha (nabo baboneka) hanyuma ukubitemo politiku uti "Banyumvise nabi naravuze ngo "Mureke abapfu bahambe abapfu" nka Yezu Kristu cya gihe. Wongere uti "naravuze ngo mwimbaza ibyahise byo kubwa Habyarimana" Ubugoreke, abanyamakuru ubakire muli Hotel Milles Collines nushaka urye ideni. Naho ubundi urubika imbehe na 1930 ndetse yenda. Kandi ushake aba Pl mugendana mwambaye imyambaro ya PL.

Tina Kuya 19-10-2016

Urwanda ndumvarwikoreye pe ngo higishwa ubumwe nubwiyunge harabobutageraho nkabarimunzego zubudepite kko? Ntibyakabumvikanyeho nukongo ibyuzuyumitima nibyakanwakavuga kko.

Rwasubutare Kuya 19-10-2016

Uyu rwose ntagendanye na vision 2020. Usibye ko numva afite abayoboke benshi.

kanibari Kuya 19-10-2016

Mureke kwikoma Bamporiki
ibintu byabereye muruhame njye ndanabizi neza ko atariwe wabivuze bwambere, kandi ikibi nuko yari kumuhishira kandi byarabaye kumanywa yihangu!

Aime Kuya 19-10-2016

Ariko murasekeje kbx!muzi bampoyiki yaramaze kuvuga ayahe magambo ari nayo yatumye uriya avuga ko ibyo avuze atashobora kubivuga knd atanamukomera amashyi? Nawe ibaze bamubajije impamvu bafunzwe bararangije ibihano, ahubwo we ahita atangira kubigisha ingaruka za genocide atabakemuriye ibyambere.ahubwo uriya bampyiki ibaze ibyo yaramaze kuvuga?

olga Kuya 19-10-2016

mana nkaba baba bajyahe?umuntu ukibuka ibyo kwahabyarimana ngo abe aribyo bamubaza?Rwanda uracyafite urugendo gusa abajyambere bawe ibi ntitubyitayeho

MUKARUGIRA EMERANCE Kuya 19-10-2016

ariko BYABARA, URAHAZE SHA, REKA UVUGE GUTYO NUKO UMAZE KUMVA AHO WIGEJEJE KBERA KUGUFATA NEZA, ARIKO ISHYAKA URIMO NIBABANZE BAGIRE TRAINING BAGUHA UBUNDI URUNVA UWO KWA HABYARINKOTA YAGAPFA KA 6 WAGEZA KUKI PL? ARIKO SE UBUNDI BAKWAKIRAGA BABONA ARI CDR CY MRND KO ARIRYO RYO KWA HABYARIMANA KANDI UKABA USHAKA KUBAZWA IBYE NGO NIBYO UZI LA, ARIKO MUHAGA NABI KO UKUZE WAKWITONZE UGATUNGA FAMILY YAWE IBYO KWA HABYARA UKABISHYIRA KURUHANDE CY UMUSANGE AHO ARI.PUUU AKANWA KABI KISHE NYIRAKO UBU WUNVAGA WENDA GUTURIKA UTARASOHORA IBIGAMBO NKIBYO BYO GUKOMERETSA ABANYARWANDA, UBU RERO URIBAZA KO WABAYE UMUGABO?WASANZE AGATA KANZIGA MU BUFARANSA SE UKAMUZUNGURA KO WENDA YAGUHOZA KO NUMVA WABUZE UKO WIGIRA KUBERA HABYARA?nTUKAJYE WIRATA RWOSE TU ES ZERO.

Munyaneza damimien Kuya 19-10-2016

Reka Byabarumwanzi yiyerekane uko ari. Ubi byose ningaruka zamakosa yukuntu bagirwa abadepite. Ari FPR cg PL baragenda bagashakisha interahamwe gusa gusa, bakazitereka muri cnd ngo mubukwe nubwiyunge yewe!!! Ba depite Safari,Mugorewera, Magali, ba Bisengimana elise nabandi benshi buzuye munteko tuzineza ibyabo, nihakosorwe politiki y’Uburyo, binjizwa muri iriya nzu. Naho ba Byabarumwanzi bo ni benshi. hon.Bamporiki turagushyigikiye

Nina Kuya 19-10-2016

Uyu muntu ibi bibaye ari ukuri araremerewe cyane. Umutima we urenda gusandara nimumuruhure umuzigo atwaye kuko kwiyoberanya no kuba mubyo utemera biravuna.ubwo se ibyo kwa habyarimana ahubwo ibitarasobanuka koko ntitwabimubaza niba aribyo asobanukiwe.nako ntitunabikeneye.gusa mwamuha kiruhuko mu nteko akajya kuba atekereza kuri habyarimana twe aho twaraharenze yidusubiza inyuma.

Date Kuya 19-10-2016

Niba Byabara yaravuze aya magambo ntagikuba mbonamo yavugishije ukuri kwe kdi ndamuzi niko yitereye kuvuga ko umuntu yararwaye si ikibazo kuvuga ko atahagarika Inama kubera urupfu rw’umuntu nanjye niko nabigenza kuba atarahaye amashyi mugenzi we ni uburenganzira bwe kuba yabazwa ibyo kwa Habyara kuko aribyo azi niko kuri azi byinshi byiriya ngoma kuko yarayikoreye. Niba ibi byarabaye atari amatiku byaba bibaje ko mugenzi we yabishyize hanze byaba bigaragaje ko inteko yacu yaba idafite uburyo bwo ku gérant situation nkizi byakagombye kurangirira mu nteko indani kurusha kuza kuvuga ubusa mu itangaza makuru ibi butesheje agaciro Bamporiki ntaramenya ko yahinduye akazi ubu yabaye Umudepite (Umunyepolitike) ntakiri umukinnyi wa Théâtre amagambo ahuragura ajye amenya ko ayabwira rubanda kdi hari henshi yari kubivuga bigakemukantibihungabanye abantu. Ibindi ndabifata nka matiku no kwiyamamaza.

Nina Kuya 18-10-2016

Intumwa ya rubanda nka François ntayo dukeneye. Naho meebwe mwijunditse Bamporiki, nimumenye ko hariho umuntu w’umunyakuru udashobora gushyigikira ikibi. Bamporiki rero ntiyashigikira ikibi. Naho kuvuga ngo byagombaga gukemurirwa mu nteko, ababivuga mumenye ko François yabivugiye en public. Nta banga ririmo.niyo mpamvu ma Bamporiki.

-xxxx- Kuya 18-10-2016

Nibareke uyu mubyeyi aruhukire mu mahoro nkuko abikwiye. Kumukurikiza amagambo OYA. Murakoze.

-xxxx- Kuya 18-10-2016

Ibyo abantu bavuganye biherereye birakomeye kumenya ukuri kwabyo. Niba byaravugiwe mu ruhame buriya abari mu nama batanga amakuru y’inyongera. Murakoze

jean Kuya 18-10-2016

ndumiwe koko. ndibaza uburyo yageze kuri uyu mwanya nibi bitekerezo bye. munda ni kure koko , ubu se uyu wamutuma ngo ajye kwigisha abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya genocide cg ahubwo yayibigisha ? ubu se koko niba yifitiye ibitekerezo byo kwa habyarimana nkuko abyivugira ngo ibyubu ntacyo bimubwiye ubwo si inkaza yo kubuza abandi bofitiye ibitekerezo byubumwe no kuvaka igihugu ari nabyo bitugejeje aha twizeye ko bizanadufasha kugera kubyo turarageraho

fatu Kuya 18-10-2016

umva mze agasozi kagusabye amaraso ntuyakarenza,ubwo nawe baguhaze.yeee ubwo ugiye kurusoma.abagushinja baburase????ibazec babuz

ruziba Kuya 18-10-2016

Ariko Hon Byabarumwanzi we ntacyo atangaza!
inteko nifate icyemezo !
kandi abayobozi bajye bitondera ibyo bavuga!

gakire Kuya 18-10-2016

Basomyi bavandimwe,
rwose nundi wese uzumva ibintu nkibi niyo byavugirwa muruhame nibyiza kubivuga, abavuga ko Hon Bamporiki yahemutse ibyo bavuga ntibabizi, ibyo guhishira umubi nibyo byishe iki gihugu, njye ibi nabimenye kera! ahubwo ubanza aba badepite barabanje guhishira mugenzi wabo! ! ukuri oyeeeeeeeeeeeeee

Me Kuya 18-10-2016

Oya bamporiki aramaze kuba abivuze, umuntu nka byabarumwanzi ntabwo ariwe urwanda rwubu rukeneye kabisa. Ntasoni. Munyemerere kubera kirazira zubu nkoreshe ijambo"umutindi".
Umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira. Uwo byabarumwanzi niba yarabaswe ningengasi, yayimize akaruca akarumira agapfana ubuterahamwe bwe atabushyize mubana bu rwanda. Ubundi aba nibo baba bakwiye mabuso ureke abandi. Uragap..... gusa

muneza Kuya 18-10-2016

Ukuri kuraryana koko. Bamporiki avuze ukuri nta muyobozi wo gupfobya ikiremwa muntu no gusubiza inyuma ubumwe nubwiyunge ngo bicecekwe. Ngo bikemurirwe mu mbere Oya. Bamporiki komereza aho wubake ufashe umuryango Kubaka ubunyarwanda

Grace Kuya 18-10-2016

Murumva Hon Edouard ariwe wahakana ibyabereye muruhame?
muribeshya !
njye ndabona inteko ikwiye gufata icyemezo kuko ntabwo ibi byarangira gutya! kandi tugire umuco wo kudahishira ikibi!

bwiza Kuya 18-10-2016

Ko numva mwataka Hon Bamporiki bababwiye ko ibyabaye byabereye mubwihisho erega natwe abari munama inyamagabe turabizi kandi amakuru twarayatanze ! ikindi abanyamakuru bafite uburenganzira bwo kuvuga aho bakuye amakuru ahandi bakahareka, nonese murumva Hon Francoise we atabisobanuye neza!

ndoro Kuya 18-10-2016

Bose barahaze ! uwakubitiwe Ku karubanda amwara masa!

vincent Kuya 18-10-2016

NKURIKIJE IBYO BAMPORIKI AVUZE KURI MUGENZIWE UKANGIRA UMUNYAMATEGEKO NAHITA MUFUNGA! UKU NUGUSEBYA PE!
1) ASUZUGUJE INTEKO
2) ASEBYA MUGENZIWE MU RUHAME NDETSE NO MUBINYAMAKURU
3) AGOMBA KWIRUKANWA KUKO NTA DIPLOMACY AFITE
UROYE NEZA N’’AMABANGA Y’ INTEKO ARAYAVUGA!
BYAKAGOMBYE KURANGIRIRA MU NTEKO NIBA YARAGAYE IBYO AMUBWIYE NAHO URWANDA RWOSE RURABIMENYE. AFATIRWE IBIHANO BIKAZE. YAGIYE MURI POLITKI ARI UMWANA NTASHOBORA GUKORA MANAGEMENT Y’IKIBAZO! PLEASE Ahanwe.

amatiku Kuya 18-10-2016

sha Bamporiki rero ibyo yavuganye n abayobozi bagenzi be singombwa kubishyira ku karubanda, nanjye iyo naraye nshwanye n umugore sinirirwa njya kubiririmba, ni ibintu bakwiye kwineguramo bo hagati yabo ark ntibabishyire mu baturage ku karubanda

Katabirora Kuya 18-10-2016

Please, President w’inteko akwiye gufata icyemezo! Ibi ni ukubura ubunyamwuga ,aho abadepite bajya mumatiku nk’abana. Ese niba byanabayeho ntimwabikemurira mu nteko! Ikindi uyu Bamporiki nareke ubwana cg se yegure! Ese iyo muvuye muri mission ,report muyiha itangazamakuru cg muyiha umuyobozi wanyu? Ibi ni ubuswa kandi turabagaye,niba muregana nk’abana mukirirwa munabivuga mu itangazamakuru! Hoya mujye mukuru ntimukabe abanyamatiku!

charlotte Kuya 18-10-2016

ariko bampoyiki nuwo kwibazwaho pe. uyu mugabo ashinja amafuti yari umukuru wakarere karuhango ntabwo yigeze agira amatiku nkayo.none abonanye nabampoyiki atangiye kumubunza amushyirishamo.yumvise ibyo yavuze byose ntagaciro ahimba ibyo kwahabyarimana.ndabihamije gushyira bampoyiki munteko ntibikwiye ahubwo bamubike gato yige kubana adateranya

Fredo Kuya 18-10-2016

Ariko umurengwe uraryana kweliiii muzehe yadukijije uyu munyamurengwe koko @ruto bamuhe rugari asange uwo mupfakazi we ikibazo ni uko ntacyo azamumarira usibye kumuha iyo ngengas gusa guhaga weeeeee

Habiyambere Clarisse Kuya 18-10-2016

Ariko mutegereze aho abitabira buriya arabaha ibisobanuro.Byabarumwanzi ni professionnel ntiyavuga publiquement ko umuntu yari arembye atari uko yari amurwaje cyangwa ari we muganga we.
Gusa, abantu baretse gushinyagura bakareka uyu muvandimwe akiruhukira mu mahoro. Ko buri wese azapfa, twashatse iherezo ryiza koko??????

salim Kuya 18-10-2016

ukonugushakindonk
e kubumugabo ntibyoroshye!harabobigora!!!

Dukuzumuremyi Kuya 18-10-2016

Itegeko uriya muga o yaba yarishe ni rihe?keretse niba mu gihugu cyacu nya liberte d’expression tugira.Abadebite bacu nabo bameze nk,abana biga mu kiburamwaka aho baregana utugambo twose bavuze.

kazindu Kuya 18-10-2016

Arikose uyu Bamporiki uregana nk’umwana wo
muri gardienne ahubwo siwe ufite ikibazo? inama
yabereye muri public iba ikurikiwe n’abantu
benshi hagakwiye kuba hari voice or /and video
records zayo, niba ntabihari ibyo ni amatiku ya
kideyo ahubwo akwiye kuba ariwe ukurikiranwa !

umufasha Kuya 18-10-2016

Imana nitabare.

umufasha Kuya 18-10-2016

Imana nitabare.

kabebe Kuya 18-10-2016

uyumudepite bamporiki ndumva arunyamunwa birenze ayanamatiku wasanga arukumubeshera nkumuntu wumugabo wogushaka kubikira imbehe mugenziwe.

murema Kuya 18-10-2016

arko bamubitsemo icyi niba azi reta yahabyara nayisange cyangwa asange interahamwe doreko arizo zivuga amagambo atubaka

james Kuya 18-10-2016

arahaze

didine Kuya 18-10-2016

BURIYA ARAHAZ YARAYAGWIJE NARUHUKE UMURENGWE WICA NKINZARA AFITISHYARI KURI BAGENZIBE NINGENGABITEKEREZO AHHAAAAAAAA

deny Kuya 18-10-2016

ndunva ibyuyu ari amayobera

IQ 160 Kuya 18-10-2016

uwo mu député ko numva agifite ingengabitekerezo nyinshi? ese ni gute umuntu nkuwo yemererwa kujya muri gouvernement nibyo bigambo bitameshe aba arimo kuvuga? ngo bajy "ba mubaza ibya habyarintosho" nta bwenge ufite byabarumwanzi wee ni wowe mwanzi w’igihugu ...ukifata nta ni soni ukavuga ibyo bigambo kuri nyakwigendera dr.mucyo imfura y’i rwanda!

eric nsengimana Kuya 18-10-2016

Birababaje nukuri kubwayo magambo atameshe.kabone naho yaba hari ibyazi kuri nyakwigendera mbere yuko apfa ntago biba bikwiye kubibugira muruhame nkumuyobozi.
Hari amagambo aba adakwiye kuvugwa.
Bamporiki nawe yihangane kubwo kujyana numuntu mudahuza mubyiyumviro.
Ababishinzwe bakurikirane uyu mugabo bamuhe amasomo ahagije.nibinanirana
Umusaza amutumire dore kowe atajya ashyigikira imico nkiyo iha isura mbi abanyarwanda.
Nange ndumva mbabaye% mbega mbega...

Marie Merci Kuya 18-10-2016

Ko numva Bamporiki iby’inteko agiye kubihindura ikinamico nko mu runana?Umuntu w’umugabo agiye kujya agenda avuga ibyo bariye n’ibyo banyoye?Muri report batanga iyo bavuye kuri terrain n’ibiganiro bagiye baganira mu modoka babishyiramo?Sha unutaha uzajya utuma abantu bazajya baganira nibakubona baceceke!Uyu musaza Byabarumwanzi ko aho muherukira ari inyangamugayo ra!Mu myaka ine yanyigishije nabonye atagira amatiku na kururu kururu!

ngarukiye Kuya 18-10-2016

cyakoze ndumiwe kabisa sinarinziko harabantu bagifite imyumvire nkiye nukuri ndasaba urwego rushinzwe iperereza rushake amakuru kuko uyumugabo umwanya arimo utandukanye nimyumvire afite kuko afite urwango rwinshi cyane nubundi akabaye incwende ntikoga pe

Mama Kuya 18-10-2016

Ariko na Bamporiki afite ikibazo gikomeye cy’urugambo. Ni gute imfungwa zatanga akarengane kazo akazisubiza kuriya? Ese Genocide bene wabo bakoze yamubereye ubugari, ibigambo bimubera isupu ahora aburisha

sempiga olivier Kuya 18-10-2016

Nonese icyaha Depite Byabarumwanzi yakoze ni ikihe?? njye ndumva nta nka yaciye amabere cyane ko afite liberte d’expression nka droit ye
rwose mujye mureka gukabiriza ibintu # that’s what we call freedom of speech

Meme Kuya 18-10-2016

Birave ibyuya. Nge ndumva umuntu ungana kuriya wagaragaraga nk’inyangamugayo atavuga ibintu nkibyo. Niba aribyo ariko byaba bibabaje cyane. Na Bamporiki nawe ariko amenye ko amakosa ya mugenzi we atari byiza guhita ayatwara ku karubanda. Yagombaga gushaka abamukuriye mu nteko cyangwa komisiyo ishinzwe imyitwarire niba bayigira, akaba aribo biga kuricyo kibazo bakanamenya niba bigomba gutangazwa cyangwa biguma mu nteko gusa.

Ruto Kuya 18-10-2016

Niba ibyo mwanditse ari ukuri akwiye kwicazwa ku gatebe arahaze .Hababaje umugore upfakaye kabili ukora mu karere me Ruhango yinjiye.

IGURIRE
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
IBIRORI
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA