Bucura mu muryango wa Perezida Paul Kagame yarangije amashuri yisumbuye muri Amerika

Chief Editor | 30-05-2016
Bucura mu muryango wa Perezida Paul Kagame yarangije amashuri yisumbuye muri Amerika

Brian Kagame; umuhungu w’umuhererezi mu muryango wa Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame, yarangije amashuri ye yisumbuye ndetse ahabwa impamyabumenyi mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, mushiki we Ange Kagame akaba yagaragaje ko atewe ishema cyane no kuba bucura bwo mu muryango we yateye iyi ntambwe.

Nk’uko Ange Kagame yabigaragaje ku rubuga rwa twitter, Brian Kagame yahawe impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye kuri iki Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2016. Uyu musore akaba yari asanzwe yiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kigo cyitwa Deerfield Academy.

Brian Kagame na mushiki we Ingabire Ange Kagame. Photo: twitter

Ange Kagame, ni umwe mu bari bitabiriye ibirori bya musaza we ahabwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, ndetse akaba yanagaragaje ko abyishimiye cyane.

Brian Kagame ni bucura mu muryango wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame. Muri uyu muryango, imfura ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, umukurikira akaba Ian Kagame naho Brian Kagame akaba umuhererezi.

Ababyeyi be b’abavandimwe be bari bagiye kumushyigikira muri ibi birori

JPEG - 64.2 kb

Umuryango wa Brian Kagame hamwe n’abandi banyeshuri biganaga nawe

JPEG - 50.9 kb

Iyi foto ni iy’uyu muryango w’umukuru w’igihugu yafashwe mu myaka ishize

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI