Ibyemezo byafashwe mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye kuri uyu wa Kane

Chief Editor | 3-06-2016
Ibyemezo byafashwe mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye kuri uyu wa Kane

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na MIREMBE Alphonsine, Umunyamabanga Uhoraho akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri, mu izina rya Stella Ford MUGABO, Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, kuri uyu wa Kane habaye inama y’Abaminisitiri Idasanzwe.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 02 Kamena 2016, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, MUREKEZI Anastase, maze ifata ibyemezo bikurikira:

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2016/2017.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi ba Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC).

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI