AMAKURU

UKWEZI

Ihere ijisho Abafaransa muri Jenoside mu Rwanda, uve imuzi n’ibivugwa ku ndege ya Habyarimana

Ihere ijisho Abafaransa muri Jenoside mu Rwanda, uve imuzi n’ibivugwa ku ndege ya Habyarimana
11-10-2016 | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 22384 | Ibitekerezo 13

Imyaka isaga 22 irashize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye, iyi ikaba yarabanjirijwe n’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe, Juvenal Habyarimana, ariko kandi byanabanjirijwe n’umubano wihariye yari afitanye n’ubufaransa, unagaragazwa n’uburyo abasirikare b’iki gihugu bagize uruhare rugaragara muri Jenoside yakorewe abatutsi. Muri iyi nkuru, turagaruka byimbitse ku ruhare rw’U Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse n’ibivugwa ku waba yaranahuye indege ya Habyarimana bakunda gutindaho cyane.

Mu 1994, U Bufaransa bwari inshuti ikomeye ya Leta yiyise iy’Abatabazi nk’uko bari inshuti cyane na Perezida Juvenal Habyarimana wari umaze kwicwa arasiwe mu ndege. Hari ubuhamya bwinshi bwagiye butangwa bugaragaza ko byinshi mu bikoresho byakoreshejwe mu kwica abatutsi, byatanzwe n’igihugu cy’u Bufaransa.

Ibi ariko uwabyumva yabifata nk’amagambo, uru ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi rugaragara n’amaso, aho ingabo z’abafaransa zagiye zigira uruhare mu gufatanya n’Interahamwe kwica ku mugaragaro abatutsi, ndetse bakabaha imyitozo bakabakingira ikibaba. Icyiswe "Zone Turquoise" nacyo cyakoreshejwe nk’inzira yo gukungira ikibaba abakoze Jenoside.

IHERE IJISHO AMAFOTO AGARAGAZA IBYO BAKORAGA HANO:

Iby’iraswa ry’indege ya Habyarimana byo, ubuhamya bwinshi bugaragaza ko yarashwe nande?

Tariki 6 Mata 1994, nibwo indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yarashwe, akaba yari kumwe na Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira. Ubu imyaka 22 irashize, ariko abantu benshi bagiye bavuga byinshi bitandukanye ku waba yarahanuye iyi ndege, icyabimuteye n’icyo yari agamije. Igihugu cy’u Bufaransa, kiri mu byakomeje gutinda ku by’iperereza ry’uwaba yararashe iyi ndege ndetse ubu cyamaze gutangaza ko kigiye kugubukura ubushakashatsi, hagashingirwa no ku buhamya butangwa na Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’Ingabo z’u Rwanda ubu akaba atavuga rumwe na Leta, uyu we akaba yemeza ko indege yarashwe na Perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye zabohoye u Rwanda, gusa ibi bihabanye n’ubuhamya benshi batanga ku waba yarahanuye iyi ndege.

Lt Gen Roméo Dallaire wari uri mu Rwanda icyo gihe, agaragaza mu by’ukuri uwayihanuye, agatanga ibimenyetso n’impamvu ashingiraho. Mu gitabo cye yise «J’ai serré la main du diable», bishaka kuvuga ngo "Nakoze mu kiganza cy’umudayimoni", Lt Gen Roméo Dallaire wari ukuriye ingabo z’umuryango w’Abibumbye zizwi nka MINUAR zabungabungaga amahoro mu Rwanda mbere ya Jenoside no mu gihe yabaga, agaragaza iby’iraswa ry’indege ya Juvenal Habyarimana wari uri kumwe na Cyprien Ntaryamira.

Roméo Dallaire nk’umuntu wari uyoboye ingabo z’umuryango w’Abibumbye zabungabungaga amahoro mu Rwanda, yabashije kwibonera amahano yagwiriye u Rwanda mu 1994 ndetse yageragaje kurwanya ubwicanyi n’ubwo ingabo nkeya n’imbaraga ze bitari kubasha ubwabyo guhagarika ayo mahano. Ibikorwa bye, bivugwa ko byibuze byarokoye ababarirwa mu 30.000. Yagerageje guhamagara imiryango mpuzamahanga ngo itabare ariko ntibyagira icyo bigeraho. Gusa ubu avuga ko iyo abimenya ko gutabaza kwe kutazasubizwa, aho guhamagara kuri telefone aba yarafashe indege akajya gusaba ubutabazi amahanga ahibereye.

Mu buhamya yatanze mu mwaka wa 2014, Lt Gen Romeo Dallaire yavuze ko ibimenyetso simusiga bihari bigaragaza ko indege ya Perezida Juvenal Habyarimana yarashwe n’abahezanguni bari bafatanyije mu buyobozi bwa Guverinoma y’icyo gihe. Ahinyura cyane ibyagiye bivugwa ko iyi ndege yaba yarahanuwe n’ingabo za FPR Inkotanyi akanagaragaza ibimenyetso ashingiraho.

Romeo Dallaire ati: "Agace indege yarasiwemo kari gacunzwe cyane n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana, hakaba ari hamwe mu hantu bitari gushoboka icyo gihe ko ingabo za FPR zagera. FPR kandi ntabwo bari bafite ibisasu bya ’Missiles Mistral’, ibi bisasu ni iby’Abafaransa kandi Abafaransa nibo bari inyuma y’ingabo za Leta y’icyo gihe. "

Uyu mugabo akomeza avuga ko amatara yo ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe babanje kuyazimya mbere gato y’uko indege ihagera, ibi bikaba byarabafashije kuyirasa mu buryo bworoshye. Lt Romeo Dallaire ati: "Nta gushidikanya na gato kuri mu ntekerezo zanjye, iyo ndebye biriya mu buryo bwa gisirikare n’ubuhanga bukoreshwamo, ndabibona ntashidikanya ko byakozwe n’abahezanguni bo ku ruhande rwa Perezida Habyarimana Juvenal. Ikindi gikwiye kwibazwaho, abasirikare barindaga Perezida bamaze ibyumweru bitatu barabujije abandi basirikare kugera aharasiwe indege, kugirango bayobye uwashaka kuzagira iperereza abikoraho."

Romeo Dallaire agaragaza ko impamvu yatumye abahezanguni bakoranaga na Guverinoma ya Habyarimana bafata icyemezo cyo kumwivugana, ari uko yari avuye mu masezerano y’amahoro ya Arusha yagombaga gutuma ingabo za FPR Inkotanyi zigabana nawe ubutegetsi. Kugabana ubutegetsi na FPR, byumvikana neza ko byagombaga gutuma hari bamwe muri abo bahezanguni bari gutakaza imyanya yabo y’ubuyobozi, abandi basigayemo nabo bagakorana n’abantu bari gutambamira umugambi wa Jenoside yari imaze igihe itegurwa.

Muri mwaka wa 2013, Colonel Thierno Athie wo muri Sénégal wari i Kigali mu 1994 mu butumwa bw’ingabo zari ziyobowe na Lt Gen Roméo Dallaire, nawe yatanze ubuhamya buhura neza n’ubw’uwari umuyoboye mu ngabo icyo gihe, ashimangira ko azi neza abarashe indege ya Habyarimana kuko aho byabereye yari ahibereye.

Uyu yivugiye ko mu mugoroba wa tariki ya 6 Mata 1994 yari mu rwakiriro rw’icyubahiro mu kibuga cy’indege cya Kanombe ahari hategerejwe Perezida Juvénal Habyarimana, akemeza ko yashidutse abona abasirikare barindaga Perezida bamugose akabuzwa kumenya ibyari bigiye kuba, bigaragaza ko bari bazi icyo bategereje gukora.

Abandi bagize icyo bavuga ko muntu waba warahanuye iyi ndege, ni abacamanza Mark Trevidic na Nathalie Poux, aba muri raporo yabo bakaba baragaragaje ko indege yari itwaye Juvenal Habyarimana na Sipiriyani Ntaryamira wari Perezida w’u Burundi, ishobora kuba yararashwe n’intagondwa z’abasirikare ba Habyarimana zitamushakaga.

Indi yaporo yakozwe ku ihanurwa ry’iyi ndege ariko ikanengwa cyane kuko uwayikoze atigeze anabasha kugera aho iyi ndege yarasiwe, ni iyakozwe n’umucamanza w’umufaransa Jean Louis Bruguière wavuze ko yarashwe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi. Kuba ari Umufaransa ubwabyo kandi iki gihugu kikaba gishinjwa uruhare rugaragara muri Jenoside yakorewe abatutsi, benshi babihereyeho bagaragaza ko iyi raporo yo nta shingiro ifite, cyane ko nta n’ibimenyetso bifatika yigeze agaragaza.


Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 13
fifi Kuya 13-11-2016

birababaje kubona hari abantu bagipfobya jenoside yakorewe abatutsi ku manywa y’ihangu.n’abahutu barapfuye ariko benshi bazize ingaruka z’ubuhunzi zaturutse kuri benewabo bakarabye inkaba.ntabwo bahigwaga rero,tujye tureka kwitiranya ibintu.ariko reka nibarize bamwe bagitsimbarara ku kuba indege yararashwe na FPR:muri kiriya gihe ikibuga cyari gikontorowe na FPR?ese indege imaze kugwa,FPR ni yo yayigezeho mbere maze isibanganya ibimenyetso?ese ko uwanga amazimwe abandwa habona,abafaransa n’abambari ba Habyarimana bazagaragaje boite noire ko izi mpaka zahagarara maze abagomba guhanwa bagahanwa?!!puuu jyewe ndambiwe inkuru zirirwa zitinda ku ihanurwa ry’indege yari irimo abantu bataruta ubwinshi miliyoni irenga y’inzirakarengane z’abatutsi bahatikiriye.ariko intebe y’ikinyoma izashyira ihirime tu.iminsi y’igisambo irabaze.reka tubiharire Uwiteka ni we uzi byose.

bobo Kuya 12-11-2016

Mugihe uwateguye ibi byose atarafatwa tuzahora duhangayitse mpaka

kandi Kuya 13-10-2016

Ubundi se habyarimana yaramaze iki abakurikirana ihanurwa ryindeye se bashaka kugera kuki mubanze mutekereze aboyariyarakandamije iyombwa ntimwakabaye muyitekereza murikuyitaho igihe cyanyu nkaho mwagatekereje ahotwavuye naho tugeze

SAMBA DIALLO Kuya 12-10-2016

Ariko se Erneste ushatse kuvuga ko iriya mirambo ari iy’abatutsi!!!! yewe urambabaje!!! Imirambo y’abatutsi iri mu birago!!!! Wagiye utekereza cyangwa ukabaza abandi uko byagenze!!! Iriya mirambo ni impunzi z’abahutu muri Congo. Ugize ngo kuba bitavugwa ntabwo bizwi!!! icececere Imana ihora ihoze.

Simba Peter Kuya 12-10-2016

Bavandimwe abafransa bakoze amahano , aya maraso y’inzurakarengane bazayabazwa no mu ijuru. u bufaransa bwakagombye kuba buri mu nkiko pe.

kalisa Kuya 12-10-2016

Erega biragoye kumenya ukuri kuwahanuye iriya ndege ukurikije ubuhamya bwinshi buhari bugenda bushinja buri ruhande. Gusa icyo ntarasobanukirwa ni kimwe: ko ibisigazwa bya missiles zarashe iriya ndege byerekana ko izo missiles zaguzwe muri Russia zikagurwa n’igihugu cya Uganda, ni gute izo mussiles zavuye muri uganda zikagera mu maboko ya "intagondwazabahutu"?
ikindi umuntu yakwibaza : ni gute izontagondwa z’abahutu zapanze uwo mugambi zikawugeraho hanyuma intambara ikaza kubatatanya bamwe bagapfa abandi bagafungwa ariko bagakomeza kubungabunga ibanga ryabo ku buryo nanubu ntawe uratubwira uko bapanze uwo mupango bakanawushyira mu bikorwa nukuntu baba barabonye izo missiles kandi abasirikare ba UN bemezako muri arsenal ya ex-far nta missiles sol-air zabagamo . kugeza na nubu nta muntu wo kuruhande rwa ex-far urahaguruka ngo atubwire ati "iriya ndege nitwe twayihanuye, ati byagenze gutya na gutya...."kuko byagorana kugirango abantu bakore operation nkiriya nibarangiza batsindwe bakwire imishwaro ubundi bakomeze kubika iryo banga rikomeye.
Nyamara urundi ruhande rushinjwa usanga hari abatanga buhamya benshi bemeza uko byagenze bakanatanga details nyinshi kuberako icyaha nka kiriya gikomeye kuriya kiryana muri conscience bigatuma umuntu yatura agashyira ibintu hanze kugirango yumve aruhutse.ibyo ni ibintu bisanzwe muri kamere muntu.
Njye ntaruhande narumwe nshinza gusa buri wese yakwisesengurira akamenya ukuri.

Prices Kuya 11-10-2016

Enough is enough!French leave our country alone.I hate you and will die hating you.Leave my country and Rwandese alone! you french evils.

Bwiza Kuya 11-10-2016

Ariko murabeshya weeee!!! Nonese ko nta filme nyakuri iriho ya jenoside ibi mwabifashe ryari mwabuze gufata uburyo jenocide yagenze mufata ibyo abafaranca bakoze gusa ? indege yahanuwe na FPR none mwatitiye nimwemere muhanwe niba yamayeri yanyu yashize

Ntirenganya Sylvestre Kuya 11-10-2016

Abafaransa ikibatera kuvuga amagambo nkariya babiterwa nuko uRwanda rwabajenjekeye ntirubashyikirize inkiko. Gusa icyaba cyiza nuko hakorwa urutonde rwabagize uruhare murine Genocide bagashyirirwaho Mandatory d’arret zibafatisha.

JOAN Kuya 11-10-2016

Aba basenzi baraduhemukiye wasanga ari nabo barashe iriya ndege ya Habyarimana.uruhare bagize muri Genocide ho birarenze ibyo bakoze .urugero twebwe umusozi twari twarahungiyeho bakusanyije abatutsi bose interahamwe zirahagota hose ziyobowe nabafaransa ;umubare wabatutsi wari ugeze nko mubihumbi bitanu5000 byabari bahahungiye.bagiye kubica interahamwe imihoro zayityaje ngaho amahiri sinakubeshya. Abantu bose bari babonye ko byarangiye.Nyuma hasigaye gutanga order ngo bice abantu bose twari kumwe bangana gutyo Inkotanyi nizo zabahagaritse zibabuza kubikora Imana iba ikinze akaboko.ariko na nyuma yaho bababurije kutwica bakomeje kudutoteza doreko aribo baturindaga aribo benshi:bafataga abatutsi bakabamena urusenda mu maso;bagafata abakobwa ku ngufu.yemwe nange banyirukanseho kandi ndi umwana muto nkajya ngenda nkaba muri famille aho twabaga mu iyo nkambi kandi nari mfite 5ans.ni abagome ntibakagire ibyo bavuga baraduhemukiye.

J.ph Kuya 11-10-2016

Erega abafaransa ubundi ntibakunda amahoro bazira kubona abanyafurika dufite umutekano niterambere birababazacyane

stev Kuya 11-10-2016

Arega inama ya AU yabereye muri Convetion Center yarabababaje cyane u buryo wateguyemo ikagenda neza naho yakorewe babonye ko ari heza cyane kandi namatora ya perezida 2017 agiye kuba abanyarwanda twaratoye yego. Ahubwo sinzi icyo IBUKA ikora ngo ijyane abafaransa mu nkiko itange nibimenyetso byamafoto abagaragaza ibyo bakoraga. Leta yu Rwanda ikwiye gusaba abantu bose baribacunze ikibuga cyi kanombe gutanga ibyerekeranya namakuru yifashishwa kugira ngo indege ihagwe barimo na UN nabatwaye black box bazayizane ndetse naba basirikare bakuru ba exFAR batange amakuru bafite.

kati Kuya 11-10-2016

Ko bataraza gukora iperereza harya ngo bamenye niba jenocide yarateguwe cg iitarateguwe nibagend nta petrol dufite baturekere igihugu

IGURIRE
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
IBIRORI
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA