AMAKURU

UKWEZI

Ishusho y’imiyoborere ya Paul Kagame mu myaka 16 amaze ari Perezida

Ishusho y’imiyoborere ya Paul Kagame mu myaka 16 amaze ari Perezida
3-05-2016 | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 871 | Ibitekerezo 1

Kuwa Gatandatu tariki 22 Mata 2000 ku isaha ya saa 11:45 za mu gitondo ku isaha y’i Kigali, kuri sitade nkuru y’u Rwanda; sitade Amahoro i Remera, Paul Kagame wari visi Perezida w’u Rwanda icyo gihe, nibwo hatangajwe ko yagiye mu ntebe y’ubuyobozi nka Perezida wa Repubulika by’agateganyo, ubu imyaka irenga gato 16 ikaba ishize ayoboye abanyarwanda.

Nk’umuyobozi mushya wari uhawe inshingano zidasanzwe zo kuyobora igihugu cyari kimaze imyaka 6 kivuye muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse kikirangwamo ibisigisigi by’abacengezi bahungabanyaga umutekano, Perezida Kagame yahise avuga ijambo rye rya mbere, iri rikaba ryaraje gushingirwaho mu myaka micye yakurikiyeho havugwa imvugo igira iti: "Imvugo niyo ngiro" yashakaga kugaragaza ko ibyo avuga anabishyira mu bikorwa.

Mu ijambo rye icyo gihe, Paul Kagame yagize ati: "Amahoro n’umutekano bimaze kugaruka mu gihugu, miliyoni zirenga eshatu z’abanyarwanda bari barahunze bamaze gutaha. U Rwanda ruzaba igihugu buri munyarwanda azifuza kubamo.“

Ubwo yamaraga kurahira, Kagame yahumurije Abanyarwanda bari bugarijwe n’ubukene cyane ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarangije byinshi mu gihugu cyari kikirimo kwiyubaka. Kagame ati: "Ubukene mu Rwanda ntibuzaba akarande. Umutungo wa mbere dufite ni abanyarwanda bakorana umurava. Tuzubaka ibigo by’amashuri twibanda ku ikoranabuhanga, tuzashora imari mu bikorwa biduha amashanyarazi, ikoranabuhanga mu itumanaho n’iyubakwa ry’imihanda, byose tuzabikoresha mu guteza imbere imibereho myiza."

Nyuma yo kurahira, kuwa Mbere tariki 24 Mata 2000 Perezida Kagame yari mu biro nk’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, kuva ubwo ayobora igihugu imyaka itatu, kugeza ubwo muri 2003 Abanyarwanda ubwabo bagombaga kwitorera ubayobora maze bamuhundagazaho amajwi, akomeza kuyobora igihugu ndetse na nyuma y’aho manda ya mbere irangiye muri 2010, atorerwa gukomeza kuba imbere y’abaturage.

Kuva Paul Kagame yaba Perezida, impinduka mu burezi, mu bukungu, mu bikorwa remezo, mu kurwanya ruswa, mu ishoramari ry’abanyamahanga baza gushora imari mu Rwanda, umutekano, kurwanya ruswa, guteza imbere uburinganire, kwegereza ubuyobozi abaturage, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi, byatumye amahanga kugeza n’ubu atabasha kwiyumvisha iyobera ry’ukuntu Abanyarwanda batemanaga mu myaka 22 ishize, bateye imbere kandi bakongera kubana mu mahoro n’ubwumvikane byari byarabuze mbere y’uko bicana, aho mu kazi no mu mashuri harangwaga ivangura rishingiye ku moko no ku turere.

Ibihembo n’ibikombe Perezida Kagame yagiye ahabwa hirya no hino ku isi, bishimangira ishusho yihariye y’imiyoborere yimakaje mu Rwanda, agahindura igihugu cyari cyarazahaye, akabanisha abanyarwanda akabayobora mu nzira ikwiriye kandi ibaganisha ku iterambere mu nzego zose, kuburyo impinduka zigaragarira buri wese.

Paul Kagame nta nyota yari afite yo kuba Perezida

Nk’uko yabyivugiye mu mwaka wa 2006, Perezida Kagame yashimangiye ko ku giti cye atigeze yifuza kuba Perezida. Uretse n’ibyo kandi uburyo yari ayoboye ingabo zabohoye u Rwanda zigafata igihugu ariko ntahite aba Perezida icyo gihe kugeza ubwo yaje kugera kuri uwo mwanya nyuma y’imyaka 6 yose, bishingirwaho n’abatari bacye bemeza ko nta nyota yo kuba Perezida yari afite, kuko akenshi uyoboye ingabo zirwanya ubutegetsi iyo buhiritswe ahita aba umukuru w’igihugu, bityo iyo Kagame aba afite iyo nyota, muri Nyakanga 1994 yari guhita aba Perezida wa Repubulika.

Urugwiro no kwita ku baturage, umwihariko wa Perezida Kagame

Kuva yaba Perezida wa Repubulika, bamwe mu baturage ntibabasha kwiyumvisha uburyo Umukuru w’igihugu abitabo, akabakemurira ibibazo ndetse ntarengere abayobozi baba barenganya rubanda rugufi. Mu ngendo z’akazi akunda gukorera mu bice bitandukanye by’igihugu, Perezida Kagame asanganizwa ibyishimo by’abamuratira ibyo bagezeho babikesha imiyoborere ye, ariko kandi n’abafite ibibazo barenganyijwe n’abayobozi bo mu nzego z’imitegekere zitandukanye, nabo niwe baba bahanze amaso, bizeye badashidikanya ko abarenganura.

Nta handi mu mateka y’u Rwanda, byigeze bivugwa ko umuyobozi mu rwego runaka, ashobora kuregwa n’umuturage kuri Perezida wa Repubulika, umuyobozi agatsindwa ndetse agategekwa kwishyura ibyo yariganyije rubanda rugufi cyangwa akaba yaneguzwa. Ibi bitera abanyarwanda benshi ishema, kuburyo usiragiye wese akabura umuyobozi wamurenganura, akubita agatoki ku kandi ati: "Amaherezo Perezida wacu azadusura mugezeyo ikibazo cyanjye andenganure".


Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
manzi Kuya 5-05-2016

turamukunda cyane

IGURIRE
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
IBIRORI
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA