Perezida Kagame yahuye na Joseph Kabila mu karere ka Rubavu - Amafoto

Chief Editor | 12-08-2016
Perezida Kagame yahuye na Joseph Kabila mu karere ka Rubavu - Amafoto

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2016 yahuriye mu karere ka Rubavu na Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bakaba baherukanaga mu mu ntangiriro z’iki cyumweru mu gihugu cya Tchad ariko baherukaga guhura ubwabo nk’abayobozi b’ibihugu byombi muri 2009.

Perezida Paul Kagame na Joseph Kabila bahuriye mu karere ka Rubavu, nyuma y’imyaka 7 dore ko baherukanaga tariki 6 Kanama 2006 ubwo bahuriraga i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe rugomba aba bakuru b’ibihugu baganiriyemo ibijyanye n’umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI