Gitwaza wasengeye uwapfuye akazuka, yisobanuye ku byo gukorana na shitani

Chief Editor | 23-07-2016
Gitwaza wasengeye uwapfuye akazuka, yisobanuye ku byo  gukorana na shitani

Dr Apotre Paul Gitwaza wagiye avugwaho kenshi kuba akorana na shitani, yasobanuye uburyo ibi avugwaho atari bishya ndetse uretse nawe na Yesu Umwana w’Imana bigeze kumwita shitani. Aha yanaboneyeho gutanga ubuhamya bw’uko yasengeye umuntu wapfuye akazuka n’ubu akaba ameze neza aho yibera muri Canada.

Ubwo yari mu kiganiro Amabanga y’Isi, Umuvugabutumwa Apotre Gitwaza yahakanye yivuye inyuma ibyo kuba akorana na shitani, ndetse avuga ko yatangiye kubivugwaho agitangira insengero za Zion Temple mu Rwanda, nyamara akaba akorera Imana kuburyo hari n’umuntu yasengeye yapfuye akazuka.

Gitwaza ati: "Njye mu 1991, nasengeye umuntu wapfuye arazuka, n’ubu ari muri Canada. Musengera icyo gihe hari muri Congo, i Kisangani. Ubu ni muzima aba muri Canada. Nari umuvugabutumwa, nakoreye Imana cyane ariko nta munsi n’umwe numvise muri Congo bavuga ngo nkorana n’imbaraga za shitani, nasanze ibya shitani hano."

JPEG - 168.8 kb

Dr Apotre Paul Gitwaza, ashimangira ko ibyo akora byose ari ukurwanya shitani ndetse ngo ni nawe muntu wigishije abanyarwanda ibyo kwirukana amadayimoni n’amashitani mu bantu, bityo akaba adashobora gukorera shitani ngo narangiza anakore ibikorwa byo kumusenya.

Gitwaza ariko avuga ko ibi bamwe bagiye babivuga babiterwa n’amashyari abandi bakabivuga ari ugupfa kwivugira gusa, ariko akaba asanga atari igitangaza kuko na Yesu ubwe hari abantu bigeze kumwita Shitani mu gihe Gitwaza we ari umuntu uciriritse w’umugaragu wa Yesu.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI