konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Umusore yabenze umukobwa bagiye gusezerana, imyiteguro y’ubukwe irimbanyije

Kigali: Umusore yabenze umukobwa bagiye gusezerana, imyiteguro y’ubukwe irimbanyije
4-06-2016 saa 16:24' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 23303 | Ibitekerezo 20

Kuwa Kane w’iki cyumweru, nibwo hatangiye kugaragara ibimenyetso byo gupfa k’ubukwe bw’umusore n’umukobwa bagombaga gusezerana imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo kutumvikana umusore akaba yarahise yanga ko ubukwe bukomeza.

Uyu musore n’umukobwa tudatangaza amazina ku bw’umutekano w’ubuzima bwabo bwite, bagombaga gusezeranira ku rusengero rwa ADEPR Kiruhura mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu, ndetse imyiteguro bari bayigeze kure ku mpande zombi.

Kuwa Kane w’iki cyumweru nibwo bagombaga gusezerana imbere y’amategeko, ariko uwo munsi umusore yarabuze ntiyagera ku murenge ndetse n’abamuhamagaye yabasubije ko nta bukwe buhari.

Bamwe mu bayoboke ba ADEPR basengera ku itorero rya Kiruhura, babwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko intandaro yo gupfa k’ubu bukwe ari uko umukobwa yabwiranye agasuzuguro umusore bendaga gukora ubukwe, undi akarakara agafata icyemezo cyo kudasezerana nawe. Bavuga ariko ko bishoboka kuba bari basanzwe n’ubundi bafitanye ibibazo.

Bamwe muri aba bayoboke, bavuga ko umukobwa akimara kumva ko ubukwe bwapfuye byamurenze agashaka kujya kwiyahura muri Nyabarongo ariko abantu bakamutangira ataragerayo, kuva ubwo na korali yagombaga kuririmba basezerana ikamenyeshwa ko idakwiye gukomeza kwigora yitegura kuko ubukwe bwapfuye.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagerageje kuvugisha umusore n’umukobwa ku murongo wa telefone ariko bombi bari bazikuyeho zitabasha kuboneka. Twabashije kugera ku rusengero rwa ADEPR Kiruhura, abasenganaga nabo baduhamiriza ko umusore yitondaga kuburyo batunguwe n’ibyabaye.


Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 20
kayisinga Kuya 27-06-2016

jyu musore ndamugaye kubwo umwanzuro utari mwiza yafashe njye ndumva yari bwihanganire umukunzi we ubukwe bugakomeza uwo mwanzuro nuwabagore suwabagabo

nina Kuya 27-06-2016

Ubwo bukwe ntibwaribusengeye

yubire ange Kuya 26-06-2016

ndagaya umuhungu ibintu byose nukwivumbura ushobora nokuzapfa atabonye uwo yifuza umugore mwiza umuhabwa nuwiteka wenyine kuko ushobora nokuzaza akwereka ubwitonzi kandi arisasu.wanga uhecyenya igufwa ukazana urimira bunguri.yitonde yekwiyemera atazapfa

Patrick rukundo Kuya 26-06-2016

Isi iri kundunduro kweli umusi wa marriage bagashwana ibintu nigitangaza.

Patrick rukundo Kuya 26-06-2016

Isi iri kundunduro kweli umusi wa marriage bagashwana ibintu nigitangaza.

-xxxx- Kuya 9-06-2016

wanga umugore uhekenya igufa ukaza urimira bnguri. kdi nta Malayika azabona hano mu isi

fatuma Kuya 8-06-2016

ihangane musore imana izaguha undi udasuzugura uzi kubaha cyane nkanjye

Gaju Kuya 6-06-2016

Oya Rwose Ntimukwiriye Gushinja Uyu Mukobwa, kuko Ntaw udakosa Rwose twese Tur Abantu knd babanyantegenye

Gaju Kuya 6-06-2016

Oya Rwose Ntimukwiriye Gushinja Uyu Mukobwa, kuko Ntaw udakosa Rwose twese Tur Abantu knd babanyantegenye

Bjd Kuya 6-06-2016

Ibintu birakaze KBS
Isi yacu igeze kure

Merci Kuya 5-06-2016

Burikweto igiriyayo buriwese azabona umukunda.kubwibyo nibatuze.

Merci Kuya 5-06-2016

Burikweto igiriyayo buriwese azabona umukunda.kubwibyo nibatuze.

Merci Kuya 5-06-2016

Burikweto igiriyayo buriwese azabona umukunda.kubwibyo nibatuze.

Mukunzi cedrick Kuya 5-06-2016

Ubwo ntacyo ataramweretse kdi aho kugirango uzicuze uzirinde icyatuma wicuza gusa yari kureba niba hatabayemo no guhubuka guturutse ku mukobwa

ndatumuremyi japhet Kuya 5-06-2016

Nta mpamvu yo kwihambira kubidashoboka Uyu musore yarebye kure iyo babana yari kuzamugira ayo ifundi igira ibivuzo.

emmy Kuya 5-06-2016

agasuzuguro kabakobwa gashire yaratangiye kumusuzugura batarabana uyumusore numuntu wumugabo cyane azabona undi witonda sinumva ngo ADPR igira abakobwa bitonda niyamategeko yabapendekote azizanire umusiramukazi

emmy Kuya 5-06-2016

agasuzuguro kabakobwa gashire yaratangiye kumusuzugura batarabana uyumusore numuntu wumugabo cyane azabona undi witonda sinumva ngo ADPR igira abakobwa bitonda niyamategeko yabapendekote azizanire umusiramukazi

uwimana djibril Kuya 5-06-2016

uwo mukobwa natuze yihangane niko byagombaga kugenda imana izamuha undi murakoze.

Uwera Kuya 5-06-2016

Uwo musore yafashe icyemezo cya kigabo; kuko inkumi ikwishobgoyeho ityo uba ikwereka ko nimurubanamo izaruhindura umuriro.

Uwimana elie Kuya 4-06-2016

Ngewe ndabona ibyo ataribyo byatuma ubukwe bupfa nubundi babasubukura

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
Magic Pictures
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
IBIRORI
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA