Urutonde rw’abagore b’Abanyarwandakazi bari ku rwego rwa Apotre mu ivugabutumwa

Chief Editor | 28-07-2016
Urutonde rw’abagore b’Abanyarwandakazi bari ku rwego rwa Apotre mu ivugabutumwa

Amadini n’amatorero menshi ya gikirisitu mu Rwanda, muri iyi minsi usangamo abavugabutumwa bo ku rwego rwo hejuru bitwa Apotre (Intumwa), ibintu benshi batavugaho rumwe cyane ko intumwa zizwi muri Bibiliya zari 12 za Yesu Kristu. Uru rwego rw’Ikirenga mu bavugabutumwa ariko si urw’abagabo, kuko n’abagore bigaragara ko bamaze gukataza n’ubwo mu ntumwa za Yesu nta mugore wabagamo.

Muri iyi nkuru, turabagezaho urutonde rw’abagore bitwa cyangwa se biyita aba "Apotre", gusa ntabwo kugeza ubu wabona icyo ushingiraho gifatika ugaragaza ko akwiye kuba kuri uru rwego cyangwa atabikwiye, dore ko nta mashuri cyangwa ikindi kigenderwaho kizwi, kuko akenshi hari n’ubyuka mu gitondo agahita atangaza ko Imana yamugize Intumwa yayo (Apotre).

1. Apotre Alice Mignone Kabera

JPEG - 84.9 kb

Apotre Alice Kabera Mignone ayobora itorero rizwi nka Noble Family Church, ariko abantu bamumenyereye cyane muri Women Foundation Ministries, umuryango wa gikirisitu wimakaza ibikorwa by’urukundo n’iterambere mu by’umwuka n’iby’ubuzima busanzwe, by’umwihariko ku bari n’abategarugori. Uyu mugore, amaze igihe kirekire ari Intumwa y’Imana.

2. Apotre Margaret Abatoni

JPEG - 108.3 kb

Margaret Abatoni niwe watangije itorero Umugeni wa Kristo mu Rwanda ndetse akaba ari nawe muyobozi waryo. Uyu ntiyigeze ahera hasi ngo abanze kuba Pasiteri cyangwa Bishop, ahubwo avuga ko Imana yamuhamagariye guhita aba Intumwa yayo (Apotre). Uyu kandi, anafite umugabo uri munsi ye mu bijyanye n’ubuyobozi, uwo akaba ari Rudasingwa Justin w’umupasitori mu itorero ry’umugore we.

3. Apotre Sarah Speciose Muhongerwa

JPEG - 69.3 kb

Apotre Sarah Speciose Muhongerwa, niwe watangije itorero Inkuge y’Amahoro (Ark of Peace) rifite icyicaro i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali, akaba ari nawe muyobozi waryo. Uyu nawe, ni umwe mu bagore babashije kuba ibikomerezwa mu by’ivugabutumwa, akabasha kugera ku rwego rw’Intumwa y’Imana (Apotre).

4. Apotre Jane Karamira

JPEG - 182.9 kb

Apotre Jane Karamira, niwe wabimburiye abandi bagore b’abanyarwandakazi kugera ku ntera yo kuba Intumwa y’Imana (Apotre). Uyu afite urusengero rwitwa Faith Evangelical Church ruherereye mu Gatsata mu mujyi wa Kigali, kandi nawe umugabo we witwa Karamira akaba ari umupasiteri usanzwe.

5. Apotre Mukamulindwa Annociatha

JPEG - 49.1 kb

Apotre Mukamulindwa Annonciatha, ni umushumba w’itorero rikorera ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, rizwi nka Dorcas International Ministries. Uyu iyo abwiriza, ajya avuga ko yahoze afite akazi keza mu Muryango w’Abibumbye, akishingira itorero kuko yashakaga kwamamaza ubutumwa bwiza. Uyu nawe, ni umwe mu bari ku rwego rw’Intumwa z’Imana (Apotre).

6. Apotre Mukabadege Liliane

JPEG - 366.3 kb

Apotre Mukabadege Liliane, niwe washinze itorero Umusozi w’Ibyiringiro, rikorera ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali n’i Runda mu karere ka Kamonyi. Uyu mugore yari afite umugabo nawe bari ku rwego rumwe rw’Intumwa, uwo akaba ari Apotre Bizimana Ibrahim, gusa baherutse gutandukana byemewe n’amategeko nyuma y’igihe bari bamaze biha rubanda bahora bashwanira mu by’itorero.

7. Apotre Uwamahoro Chantal

JPEG - 91.9 kb

Apotre Chantal Uwamahoro, nawe ni umuvugabutumwa ubimazemo igihe, akaba akuriye itorero rye ryitwa Chritian Life Opportunity Centre rikorera ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Nawe ni umwe mu bagore bakomeye mu ivugabutumwa, kuko yageze ku rwego rwo kwitwa Intumwa y’Imana (Apotre).

8. Apotre Claire Mukamusoni

JPEG - 103.7 kb

Apotre Mukamusoni Claire yahoze ari umuyoboke w’Itorero rya ADEPR, nyuma aza kurivamo ashinga irye rikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, rikaba ryitwa Bethel Revival Church International. Uyu nawe, yabashije kugera ku rwego rw’Intumwa y’Imana.

Uretse aba bagore bavuzwe haruguru, hari abandi benshi batoroshye bitwa ba Bishop, Rev Pasteur, Pasteur n’andi mazina agaragaza inzego z’ivugabutumwa zitoroshye, bishimangira ko mu ivugabutumwa ari hamwe mu hantu u Rwanda rwamaze gukataza mu buringanire bw’abagabo n’abagore.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI