konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Havumbuwe umuti utuma abagabo bazinukwa guca inyuma abagore babo

Havumbuwe umuti utuma abagabo bazinukwa guca inyuma abagore babo
29-07-2016 saa 08:13' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17837 | Ibitekerezo 5

Abashakashatsi bo muri kaminuza y’ahitwa Bonn mu gihugu cy’u Budage bashyize ahagaragara umuti wo mu bwoko bw’imisemburo (hormone) witwa Ocytocine ufasha abagabo kwishimira abagore babo ntibabace inyuma.

Uwo muti usanzwe wifashishwa mu gufasha abagore bari ku bise (bagiye kubyara) mu kwihutisha icyo gikorwa ariko ngo ufasha n’abagabo kutita ku kimero cyangwa uburanga bw’abagore batari ababo; nk’uko tubikesha ikinyamakuru Journal of Neuroscience. 

Uwo muti ngo ukoresha igice cy’ubwonko cyitwa hypothalamus, umuntu akaba ashobora kuwuterwa mu nshinge cyangwa kuwunyuza mu mazuru. 

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 86 bazwiho kugira abagore b’inshoreke bari mu kigero cy’imyaka 25, bigaragara ko iyo bakoreshaga uwo muti bagumanaga n’abagore babo gusa. 

Icyakora, ngo uyu muti ugira igihe ushirira mu wawuhawe kuko udahora mu muntu, ariko icyo gihe kikaba kitaragaragazwa.


Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
kabatesi Kuya 28-09-2016

Imana niyo nkuru iyo bizeye cg bakijijwe nibindi babigeraho ntakabuza.

nsengimana bernard Kuya 17-09-2016

urukundo ruraryoha pee ark bajye barwitwaramo meza.

nsengimana bernard Kuya 17-09-2016

urukundo ruraryoha pee ark bajye barwitwaramo meza.

Numviyumukiza Jack Kuya 19-08-2016

Ndashaka Umukunzi

Vava the Best Kuya 14-08-2016

Ark se bagiye baseñga Imana ikabacyiza irari ko nibakomeza bazarimbuka

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
Magic Pictures
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
IBIRORI
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA