Umukobwa ufite ubwandu bwa SIDA arifuza uwo bahuje ikibazo bakubakana urugo

Chief Editor | 1-06-2016
Umukobwa ufite ubwandu bwa SIDA arifuza uwo bahuje ikibazo bakubakana urugo

Umukobwa tutatangaje amazina ku bw’impamvu z’ubuzima bwe bwite, arashaka umusore bahuje ikibazo cy’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bashobora guhuza ubuzima bakubaka urugo.

Uyu mukobwa yarangije kwiga amashuri yisumbuye muri 2011, ahita abona ibiraka ntiyahita akomeza muri Kaminuza, ariko ubu nyuma yo gusubukura amasomo ye ageze mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza ya Mount Kenya iri mu mujyi wa Kigali.

Afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA yavukanye, ariko ameze neza, arakomeye kandi ntabwo wamubona ngo umukekeho ubwo burwayi, akaba yifuza rero umusore nawe ufite ubwandu bwa SIDA, ufite gahunda yo kubaka urugo, afite akazi kandi yiteguye kwita ku rugo.

Uyu mukobwa afite imyaka 23 y’amavuko, afite uburebure bwa metero imwe na santimetero 68, apima ibiro 60, ni inzobe. Ahora yifuza kubona uwo bahuje ikibazo ngo nawe arebe ko yazagira urugo, gusa akaba yarasabye Imana kuzamufasha ngo ntazagire uwo yanduza abigambiriye, cyane ko abamutereta ari benshi ariko akaba yirinda kubahemukira.

Uramutse uhuje ikibazo nawe kandi wifuza ko mwakundana mukanapanga uko mwakubakana urugo, wamwandikira kuri E-mail: omenge@gmail.com.

KANDA HANO UREBE VIDEOS UTASANGA AHANDI