konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

VIDEO: Umwarimu yabajije ikibazo cy’umushahara mu nama ahita atabwa muri yombi

VIDEO: Umwarimu yabajije ikibazo cy’umushahara mu nama ahita atabwa muri yombi
10-01-2018 saa 10:31' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5796 | Ibitekerezo 4

Deyshia Hargrave ,Umwarimukazi wigishaga isomo ry’icyongereza mu ishuri rya Vermilion Parish school riherereye muri Louisiana ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohowe nabi mu nama ya komite nyobozi y’iri shuri azira kubaza umuyobozi mukuru ikibazo kijyanye n’umushahara asaba ko wakongerwa, ibintu byateje impagarara bikamuviramo gutabwa muri yombi.

Uyu mwarimu yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2018, ubwo yari mu nama ya komite nyobozi y’iki kigo yari iyobowe na Jerome Puyau ari nawe wahise atanga itegeko ry’uko uyu mwarimu atabwa muri yombi, bivugwa ko impamvu yatumye uyu mwarimu yambikwa amapingu ngo ni ikibazo kijyanye n’umushahara muke uhabwa abarimu bagenzi be nyamara abakozi bo mu myanya yo hejuru ugasanga bahabwa umurengera kandi ataribo bifasha kugera ku ntego.

Ubwo yahabwaga ijambo ngo abaze ikibazo, Madamu Hargrave yagize ati “Ku muyobozi mukuru cyangwa undi muntu wese uri mu myanya yo hejuru mu buyobozi wongererwa umushahara mu gihe twebwe abarimu twirengagijwe, ngewe birambabaza cyane kimwe n’abandi bakozi bo hasi dufite”

Yakomeje agira ati “ Dukora cyane uko dushoboye ariko tugahabwa umushaharo muto, sinitaye ku kuba tugera ku biba bikenewe ariko ikibabaje ni uko akazi kacu gakomeza kugenda karushaho gukara, tubafasha kugera ku ntego mwihaye ariko abo mu myanya yo hejuru nibo bahabwa umushahara uhanitse, birababaje, birabaje kuba umwarimu”

Agisohoka muri iyi nama, Hargrave yasanze umu polisi amutegereje ku muryango aho yahise amwambika amapingu, ibintu byatunguye benshi bagasigara bibaza impamvu uyu muyobozi yatanze iri tegeko ryo gufunga umwarimu wabajije ikibazo kijyanye n’uburenganzira bwe.

Hirya no hino ku isi usanga abarimu ari bamwe mu bakozi babarizwa mu cyiciro cy’abahembwa amafaranga bavuga ko adahwanye n’akazi bakora dore ko usanga abarimu aribo soko y’ubumenyi bwose ndetse umuntu wese yaba na Perezida w’Igihugu aba yaranyuze mu biganza bya mwarimu kugira ngo avome ubwo bumenyi azakoresha ayobora igihugu. Ubwo umwarimu yabazaga ikibazo mu nama Umupolisi yahise aza kumufata akimara kubaza iki kibazo cyateje impagarara Uyu mwarimukazi yatwawe nabi ajya gutabwa muri yombi

Reba uburyo uyu mwarimu yatwawe nabi azira kubaza ikibazo kijyanye n’umushahara


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
mukasa Kuya 13-01-2018

inka itariye ntukibeshye ko izaguha amata?ingaruka z’imibereho mibi ya mwarimu bazazibona.

elie Kuya 11-01-2018

yewe ndabona noneho ikibazo cy’umushara muto wa mwarimu kiri ahantu hose. abantu ni bashikame bahebere urwaje. gusa burya ireme tuvuga rizajyana n’imibereho myiza ya mwarimu.

tutu Kuya 10-01-2018

Hmm,narinziko abarimu bomuri Africa aribo bahebwa macye.yewe abarimu nukwihangana.

John Kuya 10-01-2018

Yoooo.Muzadukurikiranire uko bizarangira.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...