konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kenya:Umupolisi yateranye amagambo n’umusenateri kuri Televiziyo bashaka gufatana mu mashati -Video

Kenya:Umupolisi yateranye amagambo n’umusenateri kuri Televiziyo bashaka gufatana mu mashati -Video
30-11-2017 saa 16:40' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2497 | Ibitekerezo

Abakurikira Televiziyo y’igihugu cya Kenya NTV, batangajwe cyane n’iteranamagambo ryabereye imbonankubone kuri iyi Televiziyo, aho umuyobozi wa Polisi wungirije, IG Charles Owino yashyamiranye cyane na Senateri Ledama Ole Kina ubwo bari mu kiganiro bagakizwa n’umunyamakuru wahisemo kugihagarika .

Amashusho yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iri teranamagambo ryaberaga kuri televiziyo y’igihugu cya Kenya bivugwa ko aba bateranye amagambo bari batumiwe mu kiganiro ‘Weekely Side Bar’ gisanzwe gikorwa n’umunyamakuru Larry Madowa ari nawe wari wakiriye aba bagabo.

Uku guterana amagambo hagati ya IG Owino na Senateri Ole Kina ubarizwa mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kenya- NASA, kwaturutse ku kibazo Senateri yari abajijie umu Polisi cy’Ubwicanyi buherutse kuba ku munsi w’irahira rya Uhuru Kenyatta aho umwana w’imyaka 7 yishwe arashwe ndetse bikavugwa ko ari aba Polisi ba Leta ya Kenya bamurashe bamusanze mu busitani bw’imbere y’inzu arimo gukina iby’abana.

Aba bagabo bateranye amagambo kuri iyi ingingo umwe asaba undi guceceka ari nako undi amubwira ko adashobora gupfa gucecekeshwa nawe kugeza ubwo umunyamakuru yabonye bashobora gufatana mu mashati agafata umwanzuro wo kubasaba guhagarika ikiganiro bakabanza kujya gukemura izo mpaka zabo.

Ibi byatumye benshi mu bakoresha urubuga rwa Twitter bagira byinshi bavuga kuri uku gushaka kurwana kwabaye hagati y’aba bagabo bombi bamwe banibasira bikomeye uyu mupolisi bavuga ko yashatse gutera ubwoba uyu mu senateri amucecekesha.

Senateri Ledama Ole Kina ubarizwa muri NASA y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenyatta Umuyobozi wa Polisi wungirije muri iki gihugu, IG Charles Owino


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...