konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umunyeshuri ushinjwa kwica umupolisi yakatiwe igihano cy’urupfu

Umunyeshuri ushinjwa kwica umupolisi yakatiwe igihano cy’urupfu
24-09-2017 saa 21:01' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3793 | Ibitekerezo

Kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2017, Urukiko rukuru mu gihugu cya Sudan rwakatiye igihano cy’urupfu uwitwa Asim Omer wari umunyeshuri muri kaminuza nkuru ya Khartoum azira kuba yarivuganye umupolisi ubwo habaga imyigaragambyo mu kwezi kwa Mata 2016 muri iyi kaminuza.

Asim Omer yafunzwe mu Ukuboza 2016 azira kwica umupolisi ubwo abanyeshuri amagana b’iyi kaminuza n’abandi banye- Sudan bari mu myigaragambyo ikomeye yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Omar Al-Bashir ku bw’izamuka rikabije ry’ibikomoka kuri peteroli ryari riri muri iki gihugu. Iyi myigaragambyo yaguyemo abantu benshi cyane ndetse abandi barafumgwa bazira uku kwigaragambya bamagana ubuyobozi bwa Bashir.

Umucamanza Mohamed Arabi yavuze ko nyuma yo gusuzuma ibimenyetso ndetse akaza guhamwa n’iki cyaha cyo kwica umupolisi wari uri mu kazi, agomba kwicwa. Nyuma yo gusomerwa imyanzuro y’urukiko kuri iki Cyumeru, abanyeshuri benshi bari baje kumva iyi myanzuro bahise birara mu mihanda y’umurwa mukuru w’iki gihugu Khartoum gusa inzego z’umutekano zagerageje guhosha izi mvururu zikoresheje ibyuka bihumanya nk’uko bitatangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu no ku isi hose yatangaje ko mu mwaka wa 2013, muri iki gihugu cya Sudan abantu basaga 200 bishwe abandi benshi barakomereka naho abasaga 800 barafungwa bazira kwamagana ubutegetsi bwa Omar Bashir. Iki gihugu cya Sudan kivugwa kuba muri abo bose bapfuye abagera ku ijana bishwe bakatiwe igihano cy’urupfu baramanikwa.
Perezida wa Sudan, Omar Al-Bashir


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...