konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umurwanyi wa FDLR yishwe nyuma yo gukozanyaho n’ingabo za Leta ya Kongo

Umurwanyi wa FDLR yishwe nyuma yo gukozanyaho n’ingabo za Leta ya Kongo
6-05-2016 saa 10:39' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 493 | Ibitekerezo

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, zakozanyijeho n’inyeshyamba z’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda, umwe muri izi nyeshyamba ahasiga ubuzima. Ni mu mirwano yabaye mu ijoro ryo kuwa Kane, mu birometero 75 uvuye mu burasirazuba bwa Goma, muri Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko amakuru dukesha Radio Okapi abivuga, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo agahenge kongeye kugaruka muri aka gace, amamodoka yongera kugenda nk’uko bisanzwe, abatwara moto bakaba ari bo bagabanutse mu mihanda ihuza Kiwanja, Kiseguru na Ishasha, hafi y’umupaka wa Uganda.

Iki kinyamakuru kivuga ko, ahagana ku isaha ya saa saba zo mu rukerera rw’ijoro rishyira kuwa Kane, ari bwo ingabo za FDLR zateye ibirindiro by’ingabo za Leta ya Kongo ahitwa Kiseguru, impande zombi zikaba zaramaze amasaha abarirwa muri ane zikozanyaho, biza kurangira inyeshyamba za FDLR zibashije gutsimburwa ku zisubira inyuma ariko umwe muri bo ahasiga ubuzima, mu gihe abasivili babiri nabo bakomerekeye muri iyo mirwano.

Nyuma yo kwicwa k’umurwanyi wa FDLR, uyu mutwe wahise ushumika imodoka 5 zari zirimo ibicuruzwa ziparitse muri aka gace ka Kicuru zifatwa n’inkongi y’umuriro zirashya zirakongoka, gusa nta bantu bari bazirimo. N’ubwo ariko agahenge kabonetse, n’ubundi impange zombi ziracyacungana ku jisho kuko abarwanyi ba FDLR batigeze bajya kure y’ahabereye imirwano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...