AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abahamya ba Yehova bati ‘ntituzasubira mu nsengero coronavirus itavuye mu nzira, icyo dushyira imbere ni ubuzima si amaturo’

Abahamya ba Yehova bati ‘ntituzasubira mu nsengero coronavirus itavuye mu nzira, icyo dushyira imbere ni ubuzima si amaturo’
17-07-2020 saa 14:31' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 18470 | Ibitekerezo

Idini ry’Abahamya ba Yehova rivuga ko nubwo Leta y’u Rwanda yakomoreye insengero zikaba zakongera gukora mu gihe inzego z’ibanze zasuzuma zigasanga izo nsengero zubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuzima, abahamya ba Yehova bo bavuga ko bazasubira mu nsengero ari uko ikibazo cya coronavirus cyavuye mu nzira.

Ni mu gihe gashize iminsi ibiri, guverinoma y’u Rwanda ifashe umwanzuro wo gukomorera insengero zubahirije amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuzima kuba zakongera gukorerwamo misa n’amateraniro.

Nkurikiyinka Valens, Umuvugizi w’ Abahamya ba Yehova mu mujyi wa Kigali yabwiye UKWEZI ko bo batazasubira mu nzu z’abahamya ba Yehova kongera gusengeramo icyorezo cya coronavirus kitarava mu nzira kuko imibare y’abandura ikiyongera.

Yagize ati “Ikidushishikaje si amafaranga y’amaturo ikidushishikaje ni ubuzima, niyo mpamvu tutazajya mu nsengero nubwo amabwiriza abiduhera uburenganzira. Kuba amazu dusengeramo yarahagaze ntacyo bivuze igifite icyo kivuze ni uko abantu bakomeza gutera imbere mu buryo bw’umwuka”.

Umwanzuro bafashe wo kudasubira guteranira hamwe kugeza coronavirus ivuye mu nzira ushingiye kuri bibiliya kuko bibiliya isaba abantu kurinda ubuzima bwabo no kugira amakenga (imigani:22,3 /Imigani 14,15/Umubwiriza 7,12).

Avuga ko icyemezo bafashe kidashingiye ku kuba babona kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’ubuzima bwabananira, ati “Ntabwo kubahiriza amabwiriza byatunanira kuko ku nzu z’ubwami bw’abahamya ba Yehova hashize umwaka n’igice tuhashize kandagirukabare na hand sanitizers mu rwego rwo kurinda ubuzima kuko ubuzima ni impano ikomeye duhabwa na Yehova”.

Ubwo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo hagaragaraga icyorezo cya ebola nibwo Abahamya ba Yehova bafashe umwanzuro wo gushyiraho kandagira ukarabe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abajya mu nsengero zabo.

Amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuzima azajya asuzumirwaho n’inzego z’ibanze mbere yo kwemerera abantu kujya mu nsengero mu materaniro cyangwa misa, arimo kuba urwo rusengero rwarashyizeho uburyo bwo gutura hakoreshejwe mobile money, kuba zifite kandagirukarabe cyangwa imiti yica udukoko ku miryango, no kuba zarashushanyije ku ndebe ku buryo abajya mu nsengero bicara bahanye intera.

Imwe mu mazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova

Mu gihe u Rwanda rwose rwari muri gahunda ya Guma mu rugo, ibikorwa hafi ya byose byarahagaritswe kubera coronavirus hari abapasiteri bumvikanye basaba abayoboke babo gutanga amaturo n’ibyacumi bakoresheje mobile money.

Abo bapasiteri bavugaga ko impamvu ari uko nubwo amateraniro itarimo aba hari ibindi bikorwa bisaba insengero byarimo bikorwa birimo nko gusukura ku nsengero, kwishyura amazi n’umuriro n’ibindi.

Nkurikiyinka ati “Impamvu tutazasubira mu nsengero mbere y’uko coronavirus irangira ni mu rwego rwo kwirinda ko hari uwakwandura kubera igiterane cyacu”.

Nkurikiyinka avuga ko mu bahamya ba Yehova ababwirizabutumwa badashyira imbere gutungwa n’amaturo.

Yagize ati “Pawulo yakoraga amahema kugira ngo abone ikimutunga. Pasiteri akwiye gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza awukorana ubwitange”.

Mu idini ry’Abahamya ba Yehova ntabwo habamo abapasiteri bahembwa umushahara uvuye mu maturo y’abayoboke babo ahubwo umuhamya wa Yehova aba afite akazi gasanzwe akora akagafatanya no kubwiriza.

Abahamya ba Yehova ntabwo batanga amaturo, ahubwo umuhamya wa Yehova ku bushake bwe akora mu byo atunze agatera inkunga umuryango w’Abahamya ba Yehoza.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Inzu z’Ubwami bw’Abahamya ba Yehova zigera kuri 400, naho abahamya ba Yehoba bose hamwe ni 31 000.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA