Apôtre Harerimana Yongwe Joseph yavuze ko urwego agezeho ari urwo kuvugana n’Imana ikamukoresha ibitangaza byo ku rwego rwo hejuru kuko we ibyo gukiza abarwayi, abafite ubumuga n’abafite za karande yabikoze kenshi cyane.
Apôtre Yongwe yabaye umuvugabutumwa n’umuhanuzi by’umwihariko yamamaye cyane ubwo yari Umuyobozi w’Icyumba cy’Amasengesho cy’Itorero rya Pentekote muri Paruwasi ya Nyarugenge [ADEPR Nyarugenge].
Uyu muhanuzi yakoze ibitangaza byinshi aho hari igihe byavugwaga ko yabashaga kuvugana n’umwana uri mu nda ya nyina.
Ubu ni Umuyobozi Mukuru w’Amatorero ya Horebu [Horeb Holy Church] afite amashami hirya no hino ku Isi akaba ashingiye cyane ku buhanuzi.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko ibitangaza yabikoze byinshi aho yavuye abari bafite indwara zanze gukira, agakiza abafite ubumugu n’ibindi bitangaza byinshi Imana yagiye ikorera muri we.
Uyu muhanuzi uri mu bafite izina rizwi cyane hano mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu bihugu nka Zambia avuga vko kuba Imana yaramukoresheje ibitangaza byose ubu akeneye imbaraga zisumbuyeho aho gukiza abarwayi ahubwo aba yakora ibikomeye.
Apôtre Yongwe avuga ko hari abakozi b’Imana basaga batatu amaze kumenya ku Isi batagikunda ko abakristo babo bashyingurwa mu gihe bitabye Imana ahubwo basaba kubanza kubabazanira ngo babakize.
Yakomeje agira ati “Ntabwo bajya bemera ko abakristo babo bapfuye babajyana mu buruhukiro ahubwo babasaba kubabazanira kandi hari abo bazuye. Izo nizo mbaraga Umwuka wera twifuza ko aduha ubundi tukajya tuzura abarwayi.”
Intumwa y’Imana Harerimana Yongwe Joseph kandi yanenze abantu bakunze kumvikana mu bihe byashize bavuga ko abapasiteri bahanura batigeze birukana icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus avuga ko bibeshya kuko iki cyorezo bamaze kugica intege ubu hasigaye ibisigisigi.
Reba hano ikiganiro Apôtre Yongwe avuga ko agiye kujya akora ibitangaza byo ku rwego rwo hejuru