Umuryango wa gikirisitu witwa Arise Rwanda Ministries usanzwe unakora ibikorwa bitandukanye byo kuzamura imibereho y’abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu, ugiye igukora ibiterane bizabera muri Gereza ya Rubavu ndetse no mu Murenge wa Boneza ho mu Karere ka Rutsiro.
Iki giterane cyiswe ‘Fearless faith for the Gospel Festival’ cyatumiwemo umuririmbyi Theo Bosebabireba na Korali Bethlehem yo muri ADEPR Gisenyi mu karere ka Rubavu aho bazataramira abazacyitabira ndetse n’abagororwa bafungiye muri Gereza ya Rubavu.
Iki giterane kizaba iminsi ibiri kuva tariki 23-24 Gashyantare 2019 aho kiri butangiriye muri Gereza ya Rubavui kuri uyu wa Gatandatu bagakomereza mu Murenge wa Boneza i Rutsiro ku Mugoroba ndetse bakazakomeza no ku Cyumweru tariki 24 bataramira abo muri uyu mureenge banababwiriza ubutumwa bwiza.
John Gasangwa watangije ndetse akaba anayobora Arise Rwanda Ministries mu Rwanda yavuze ko uretse kubwiriza abantu ubutumwa bwiza, ngo banakora ibikorwa binyuranye byo kuzamurira abaturage imibereho.
Yagize ati “ Turi umuryango wa gikirisitu ariko dufite porogaramu 4 dukorera mu Rwanda. Dushakira abaturage amazi meza yo kunywa, dufasha abagore kwiteza imbere, dufite uburezi kuva ku bana b’inshuke kugeza ku barangiza ayisumbuye, dufite n’ibikorwa byo gukorana n’abapasiteri ndetse n’abavugabutumwa kugira ngo duteze imbere ivugabutumwa mu Rwanda.”
Yavuze ko bafite gahunda idasanzwe yo gukorera ibitaramo muri Gereza ya Rubavu ndetse no mu murenge wa Boneza ndetse hakazabaho n’ibikorwa byo guhugura abantu kwiteza imbere bigishwa gushing imishinga iciriritse.
Ati “Dufite gahunda idasanzwe yo gukorera igitaramo muri Gereza ya RRubavu, twarangiza tukajya i Boneza naho tuhakorere igitaramo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru noneho abashyitsi baturutse muri Ameriika banadufashe guhugura abantu uburyo bwo kwiteza imbere bakora imishinga iciriritse.”
Abazitabira iki giterane bazigishwa ijambo ry’Imana na Pastor Bob na Pastor Greg bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Pastor JD wo mu Rwanda.
Buri mwaka umuryango Arise Rwanda Ministries ukora igiterane nk’iki cy’ivugabutumwa kikabera i Boneza aho banafite ibikorwa binyuranye biteza imbere abaturage bo muri ako gace.