Bamwe mu bakiristu mu rwego rwo kwiyorohereza bimwe mu byo bibiliya iziririza bagenda batekereza ko atari ibyaha. Gusa bagomba kwibuka ko inzira ijya mu ijuru ifunganye naho inzira ijyana abantu kurimbuka ikaba igihogere. Iyi nkuru ikubiyemo bimwe mu byo bamwe mu bakirisito bagenda bazirura bakavuga ko atari ibyaha.
1. IMANA NTIREBA UKO USA INYUMA
Ibi akenshi bikoreshwa n’abakirisitu bashaka kwambara uko bishakiye by’umwihariko abagore. Ababikora bitwaza umurongo wo muri 1 Samweli 16:7, ariko uwiteka yabwiye Samweli ati “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.”
Abazakubwira ko Imana ireba mu mutima itareba inyuma baba birengagije ko uko ubayeho n’uko witwara ari akuzuye ku mutima gasesekara ku munwa. Iyo wambaye wikwije biba bisobanuye ko umutima ari mwiza. Abantu bakwiye kumenya ko kwambara wikwije bidatuma uba umukirisitu nyawe ariko umukirisitu nyawe akwiye kwambara yikwije.
2.IYO UBAYE UMUKIRISITU IBIBAZO BYAWE BIBA BIRANGIYE,
Umuntu uzakubwira ibi ni umubeshyi, kuko bibiriya ivuga ko tuzahura n’ibishuko n’ibigeragezo. Yakobo 1:2-4 Yakobo imbata y’Imana n’Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n’ibiri y’abatatanye ndabatashya. Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.
Gusa mu bigeragezo Imana isezeranya abantu bayo ko itazabatererana Yesaya : 41:10-16.
3. IMANA IRAGUKENEYE
Imana ntabwo ikeneye abantu ahubwo irabashaka. Imana itagufite yabaho, ariko udafite Imana ntabwo wabaho. Uzumva abantu bamwe bavuga ngo Imana nitankorera iki, sinzongera kuyikorera. Icyo waba umariye Imana cyose niwowe uyikeneye kurenza uko igukeneye. Yohana 15,16 Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto.
Imana ivuga ko abantu nibatayikorera izahagurutsa amabuye akayikorera. Imana wayikorera utayikorera izakomeza yitwe Imana.
4.IMANA IZABAHA ICYO MUZASABA CYOSE IGIHE MUSHATSE
Bamwe mu bakirisito bitwara nk’aho Imana igomba kubaha icyo basabye cyose. Imana ni Data, ntabwo ari umugaragu w’abantu. Abantu barasenga ubushake bwayo bugakora. “Mana ndashaka umugabo bitarenze ukwa 6, Mana ndashaka kujya mu mahanga uyu mwaka, Mana ndashaka amafaranga muri iki cyumweru”.
Abantu bizera Imana bakwiye no kwemera uko ikoresha igihe cyayo. Abantu bakwiye kumenya gusenga ariko bemera ko igihe Imana yateganyije aricyo cyiza.
5. IMANA IFASHA UWIFASHIJE
Niba abantu bifashije kuki bakeneye ko Imana ibafasha. Kurundi ruhande nibyo abantu bakwiye gukora uruhare rwabo n’Imana igakora uruhare rwayo. Ariko iyi mvugo ikoreshwa ahanini n’abantu bagiye gukora amakosa no kuyoba inzira nkana. Imigani 3,5 Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.
6. ABAPASITERI N’ABASHUMBA B’AMATORERO BOSE NI INTUNGANE
Bamwe mu bakirisito bizera ko abashumba b’amatorero n’abayobozi mu by’umwuka ari intungane, bafite ubudahangarwa ku cyaha, ibigeragezo, ibishuko, n’imitego y’umwanzi. Icyo gihe baba birengagije ko abo bayobozi nabo ari abantu kimwe nabo.
Ibi bituma iyo umushumba aguye mu cyaha abantu bagwa. Abashumba bagwa mu byaha, bakava mu kwemera nk’uko bigenda ku bakirisito.
Abaheburayo : 12,2 Tutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo yicaye iburyo bw’ Imana”.
Abantu ntibakwiye gukurwa mu byizerwa n’uko umushumba cyangwa umuyobozi w’itorero yakoze icyaha kuko ni ibisanzwe ku bantu, gusa Yesu we ntabwo ajya atsindwa.
7. KUJYA GUSENGA BIKUGIRA UMUKIRISITU
Kujya mu materaniro no mu misa ntabwo bikugira umukirisitu, gusa umukirisitu mwiza akwiye kujyayo. Bamwe mu bakirisito bajya gusenga mu nsengero bakibwira ko ibyo bihagije ngo babe abakirisitu b’ukuri. Icyo bibagira ni abajya mu nsengero churchgoers ntabwo ntabwo ari abakirisito.
8. USHOBORA GUHORA UKORA IBYAHA UGASABA IMBABAZI
Bamwe mu bakirisitu bizera ko guhora bakora ibyaha bagasaba Imana imbabazi nta kibazo. Abaroma 6:1-2 Nuko tuvuge iki ? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage ? Ntibikabeho ! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute ?”. Bivuze ko iyo uvuye mu byaha utagomba kubisubiramo.
9. ABAFASHE UMWANZURO WO GUSHINGIRANWA BEMEREWE GUKORANA IMIBONANO MPUZABITSINA
Bamwe mu bakirisitu batekereza ko abantu bamaze gufata umwanzuro wo gushyingiranwa bemerewe gukorana imibonano mpuzabitsina. Sibyo , kuko abantu bemerewe gukorana imibonano mpuzabitsina ari abamaze gushyingiranwa. Imbere y’ Imana avance ni icyaha.
Abakorosayi 3:5 Nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi : gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n’imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana
Ugushyingiranwa kose guhabwa umugisha n’ababyeyi n’umuntu watoranyijwe n’ umuyobozi w’ idini.
10. USHOBORA GUSHINGINGIRANWA N’ UWO MUDAHUJE IDINI, UKAMUHINDURA
Mu ba 2 Abakorinto 6:14 Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki
Bamwe mu bakiristu batekereza ko umuntu shobora gushyingiranwa n’utizera akazamuhindura. Umwuka niwe wenyine ushobora guhindura umuntu. Icyo umuntu akora ni ukumusengera. Kugerageza guhindura umuntu ni ugusuzugura ibyanditswe.
Icyitonderwa : Ibyanditse muri iyi nkuru si imyemerere y’umwanditsi