Pasiteri Ezira Mpyisi ntiyemeranya n’ abapasiteri n’ abavugabutumwa basengera abarwayi, kuko ngo Imana mu byo ikiza abantu uburwayi ntiburimo.
Mu kiganiro yagira na UKWEZI yavuze ko ibyo abantu bakizwa birimo ubuswa, ubukene, n’ ibindi ariko ngo icyo Imana ikiza umuntu ni icyaha gusa.
Uyu musaza w’ imyaka irenga 90 aherutse kurwara abana be bamujyana kumuvuriza muri Kenya I Nairobi aravurwa arakira. Agaragaza ko icyamukijije ari imiti ya muganga.
Agira ati “Abo nayoboye Nairobi bansanze mu bitaro barasenga ariko nakijijwe n’ inshinge za muganga…Ntarabaho yari iziko nzarwara kanjya I Nairobi urayibwira iki ?”
Mpyisi avuga ko kuba yararwaye akajya I Nairobi bidasobanuye ko Imana imwanga ngo ahubwo ni uko Imana ikiza ubwoko idakiza umubiri.
Akomeza avuga ko kujya kurya cyangwa kuryama ugasenga ari ubucucu kuko ngo Imana izi ibyo abantu batekereza izi n’ ibiba biri bube ku muntu mu ijoro ati “Urayibwira iki” ?
Uyu musaza w’ inararibonye mu bijyanye n’ iyobokamana ntiyemeranya n’ abatanga ubuhamya buvuga ko bagiye ikuzimu, ngo ni inzozi baba babonye.
Ku bantu bajya mu nsengero gushima Imana ko yabahaye amazu agaragaza ko bidakwiye. Ngo amazu n’ abanyabyaha barayagira ndetse ngo ushima Imana ko yubatse inzu I Nyarutarama(hamwe mu hatuye abakire benshi mu mugi wa Kigali) aba yarahasanze abandi bahatuye.