Ku Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016, umuvugabutumwa wo mu itorero ryitwa Umurage w’Abera Silowamu riherereye ku Kinamba cya Gisozi mu mujyi wa Kigali, yambitse agatimba abakobwa batarabona abagabo ndetse na bamwe mu bakobwa bashatse abagabo ariko batigeze basezerana ngo bakore ubukwe, akaba yaranabasengeye ngo nabo Imana izabakorere igitangaza bazabashe kubona abagabo bakore ubukwe.
Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier ukuriye iri torero Umurage w’Abera Silowamu, yakoze iki gikorwa kidasanzwe mu rwego rwo kwereka Imana ko bafite ukwizera muri bo ko Imana izabafasha bakabasha kubona abagabo bazakora ubukwe mu minsi ya vuba. Abakobwa bambitswe agatimba bakanasengerwa, nabo bemeza ko bizeye ko ubukwe bwabo buri vuba kuko ibintu byose iyo habayeho kwizera Imana ibikora.
Rev Pasiteri Uciyimihigo Xavier yavuze ko iki gikorwa yakoze ari icy’ubuhanuzi, kandi yashimangiye ko guhera mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2017 ibitangaza by’Imana bizatangira kwigaragaza, kuburyo umwaka uzajya kurangira benshi muri aba bakobwa barakoze ubukwe.
Yavuze ko ubu buhanuzi Imana irimo kumukoresha butagenewe abakobwa gusa, kuko mu minsi iri imbere hari n’ibiteganyirijwe abasore batarabona abakobwa bakora ubukwe, mu minsi micye bakaba nabo bazambikwa ikote.