AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Umusigiti umwe gusa niwo wemerewe gusengerwamo

Kigali : Umusigiti umwe gusa niwo wemerewe gusengerwamo
24-07-2020 saa 18:10' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3915 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda butangaza ko kuba mu Mujyi wa Kigali hari Umusigiti umwe [Umusigiti wa Kacyiru] wujuje ibisabwa biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu agenga imikoreshereze y’insengero mu bihe bya Coronavirus ari imbogamizi ikomeye gusa ngo hari icyizere cy’uko n’indi Misigiti izagenda ifungurwa gahoro gahoro

Muri rusange mu gihugu hose imisigiti itatu niyo yemerewe guteranirwamo isengesho ryo kuri uyu wa Gatanu rizwi nka Ijuma, ni imisigi irimo uherereye mu turere twa Rwamagana, Musanze na Gasabo.

Umusigiti wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo ahaherereye ikicaro gikuru cy’idini ya Islam, ari nawo rukumbi wujuje ibisabwa mu Mujyi wa Kigali wari usanzwe wakira nibura abantu 350, ariko uyu munsi amasengesho yagiye yitabirwa n’abantu 45 gusa.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim avuga ko umubare w’imisigiti wemewe mu Rwanda ukiri muto ariko nanone impamvu yumvikana kuko byose biba byakozwe mu rwego rwo kugira ngo hakumirwe icyorezo cya COVID19.

Mu kiganiro na UKWEZI, Sheikh Hitimana yavuze ko bakomeje imyiteguro ku buryo mu bihe biri imbere bazaba bafite indi Misigiti yujuje ibisabwa kugira ngo

Yakomeje agira ati “Ni imbogamizi ikomeye cyane kuko abitabira amasengesho bari basanzwe ari benshi ariko kubera izi gahunda zijyanye no kwirinda uziko tuba tugomba gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.”

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana yabwiye abayoboke b’idini ya Islam ko icyorezo kigihari ari nayo mpamvu basabwa gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza.

Ati “N’ubwo Imisigiti yafunguwe ariko icyatumye ifungwa kiracyahari, nabasaba rero gukomeza kwirinda no gukomeza kubahiriza amabwiriza bagezwaho n’inzego zibifite mu nshingano, hanyuma kandi bagire ukwihangana nta kundi icya ngombwa ni ukugira ubuzima bwiza, amasengesho yo banayakorera mu rugo.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yavuze ko Imisigiti n’insengero zitarafungurwa ni izitaritegura gusa ngo harimo n’ikindi cyiciro cy’izujuje ibisabwa ariko babaye babwiye ngo zibe ziretse.

Rubingisa avuga kandi ko icyorezo kigihari ari nayo mpamvu abantu bose n’abayisilamu muri rusange basabwa gukomeza kwirinda bubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego zibishinzwe.

Ati “Iki cyorezo kiracyahari dukomeze tukirinde haba mu rugo, aho tujya guhahira, n’ahandi hose dukomeze tukirinde.”

Kuva ku wa 15 Werurwe kugeza ku wa 15 Nyakanga 2020, amezi ane yari ashize ahantu hateranira abantu bagiye gusenga hafunze mu rwego rwo kubahiriza ingamba zashyizweho mu rwego rwo gukumira iki cyorezo kimaze guhitana batanu abandi barenga 1710 bakaba baracyanduye hano mu Rwanda.

Mu Musigiti baba basenga bahanye intera nk’uko biteganywa n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID19

Umusigiti umwe wa Kacyiru ari naho hari icyicaro gikuru cya Islam niwo wemerewe guteranirwamo mu Mujyi wa Kigali


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA